Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida w’u Burundi ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, yakiriwe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge.

Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi.

Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we wahagarariye Perezida Kagame. Akigera muri iki gihugu, Dr Ngirente yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Uru ruzinduko rwari urw’amateka dore ko kuva mu mwaka wa 2015 bwari ubwa mbere Umuyobozi mukuru ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda asuye u Burundi.

Umubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi waturukaga ku kuba u Burundi bwarashinjaga u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Ni ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana, ahubwo rugashinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Kuva mu mwaka ushize umubano w’ibihugu byombi wakomeje kugenda uzahurwa, ndetse muri iki gihe hari ibigaragaza ko ibintu bigenda bisubira mu buryo buhoro buhoro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda ahura na mugenzi we Dr Vincent Biruta baganira uko ibihugu byombi byasubukura umubano binyuze mu gukuraho ibyatumaga habaho umwuka mubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka