Kamonyi: Abajyanama bashya biyemeje kwegera abaturage

Mu Nama Njyanama y’Aarere ka Kamonyi yatarenye kuri uyu wa 16 werurwe 2016, abajyanama biyemeje kwegera abaturage, kuko abacyuye igihe ari byo banezwe.

Ku nshuro ya mbere, Abagize Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi batowe mu mpera za Gashyantare 2016 bakoze inama, bemeza ko bagomba kwegera abaturage, bagakosora ibyo bagenzi babo bari muri manda yacyuye igihe, bagawe.

Njyanama nshya y'Akarere ka Kamonyi yateranye ku nshuro yayo ya mbere.
Njyanama nshya y’Akarere ka Kamonyi yateranye ku nshuro yayo ya mbere.

Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, atangaza ko mu gihe cyo kwiyamamaza, abaturage bagaye abajyanama kutabegera, biviramo bamwe mu bari basanzwe kudatorwa.

Yagize ati ”Mu kwiyamamaza abaturage bagiye bakigarukaho, ku buryo hari abajyanama batigeze bagaruka bazize ko muri manda barangije, abaturage batababonye. Twemeje ko abajyanama bazasubira mu mirenge batorewemo bakabashimira ko babatoye, bakumva n’ibitekerezo byabo”.

Mu mirenge itandukanye abaturage bagaragaza ko bifuza kubona abajyanama hafi yabo bakungurana ibitekerezo.

Rupiyo Wellars wo mu Murenge wa Rugarika, agira ati “Erega ntidukunda kubabona. Duherukana tubatora. Turabasaba ko bazajya baza bakatwegera tukavugana, niba hari icyo tubasaba tukakibabwira, niba hari icyo tubunguraho inama, natwe erega natwe tuba dufite ibitekerezo twabungura”.

Karuranga Emmanuel, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Kamonyi, avuga ko bafashe ingamba zo gukora ibitaragenze neza kuri Njyanama icyuye igihe.
Karuranga Emmanuel, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, avuga ko bafashe ingamba zo gukora ibitaragenze neza kuri Njyanama icyuye igihe.

Mukamana Rose, wo mu Murenge wa Runda, we, avuga ko atazi inshingano z’abajyanama, akaba abasaba kwegera abaturage bakazibasobanurira. Ati “Bajye baza badusure baduhugure, tumenye n’icyo twabatoreye icyo ari cyo”.

Uretse kwegera abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yagaragarijwe aho imihigo y’umwaka wa 2015/2016 igeze ishyirwa mu bikorwa, maze abajyanama basabwa kugira uruhare mu gukora ubuhwituzi ngo 35% by’imihigo ikiri hasi cyane, yihutishwe.

Iyo mihigo irimo ibagiro rya kijyambere, uruganda rwa briquettes, amatara yo ku muhanda Gihinga-Kamonyi, gukora imihanda, gufasha abagore n’urubyiruko mu imishinga iciriritse, kugeza internet mu mirenge, Gira inka, inkunga ya VUP, ibyumba by’amashuri n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nk’umuhanda ujya Gihara buriya ntabwo bawureba , koko iyo babona leta ifata gahunda yo kuhashyira ligne ntibaba bakopejwe

byiza yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka