Kagame ati: “Nshishikajwe n’ahazaza heza h’Abanyarwanda sinshishikajwe na manda ya gatatu.” Abaturage bo babibona bate?

Mu biganiro (sondage) abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu Ntara y’amajyepfo bagiranye n’abaturage bo mu turere bakoreramo mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, abasaga 80% bagaragaje ko bifuza ko Perezida Kagame Paul yaziyamamariza manda ya gatatu.

Igitera aba baturage kwifuza iyi manda ya gatatu, ngo ni ibyo igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho ari we kibikesha mu nzego zose nko mu bijyanye n’uburezi kuri bose, ubwishingizi mu kwivuza, guteza imbere abagore, n’ibindi.

Imbaga y'Abaturage bakiriye perezida Kagame muri Nyamagabe. Barimo abamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda.
Imbaga y’Abaturage bakiriye perezida Kagame muri Nyamagabe. Barimo abamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda.

Hari abagize bati: “Perezida Kagame ni umugabo, azatuyobore, azaveho ari uko abyishakiye cyangwa apfuye.” Abandi bati “Yadukuye muri nyakatsi none ubu dutuye heza. Yaduhaye matela, aduha inka, ab’abakene turihirwa mituweli none ubu tubasha kwivuza… abakecuru n’abasaza aduha amafaranga yo kudutunga…»

Umukecuru umwe w’i Nyamagabe yagize ati « Kubera Kagame, abana bacu basigaye biga mu mashuri yisumbuye bose biturutse kuri za nyanyazi (9years basic education ndetse na 12ybe) yadushyiriyeho, kandi bakigira ubuntu, … iyaba byashobokaga ko dutora dutera akaboko hejuru, njye mu kumutora nazazamura amaboko n’amaguru byombi.”

Umubyeyi umwe wo mu Karere ka Huye we yagize ati “Ndi umukene, iyo hataza kubaho nyanyazi nta mwana wanjye wari kubasha kujya mu ishuri, nyamara ubu bariga, bakanagira imishinga ibarihira. Uriya musaza yatugejeje kuri byinshi azakomeze atuyobore.”

Hari n’umugore wavuze ati “Abagabo bajya batubwira ngo tuziyimbire Kagame agumeho. Ngo umunsi tuzumva ko yavuyeho, tuzamenye ko akacu kashobotse.” Ibi rero ngo bituma yumva yagumaho kuko afatiye abagore runini.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuwa 27 Gashyantare, yavuze ko nta yindi manda akeneye. Ku bw’ibyo, bamwe mu bashyigikiye ko yakongera kwiyamamaza bagize bati” “Rwose abitwemereye yakomeza.”

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n'abaturage ba Nyamagabe, barimo n'abamusabye kuzakomeza kubayobora.
Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage ba Nyamagabe, barimo n’abamusabye kuzakomeza kubayobora.

Hari n’abavuga ko nta wundi muntu babona wasimbura Perezida Kagame. Aba bagize bati “Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi, njye mbona yakomerezaho akaduha n’ibindi. Uwamusimbura wabasha gukora nka we ntaho yava.” Hari n’abavuzre ngo: “Mbona nta wundi washobora kuyobora igihugu neza nka we.”

Ese guhindura Itegeko Nshinga ntacyo bitwaye?

Twifuje kumenya icyo aba bashyigikiye manda ya 3 ya Perezida Kagame batekereza ku kuba byaba ngombwa ko Itegekonshinga rihindurwa kugira ngo yemererwe kwiyamamaza. Aha abenshi bashubije bagira bati “Itegekonshinga ritorwa n’abantu. Kurihindura si ikibazo.”

Aha ariko ni na ho abagera kuri 18.2% badashyigikiye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza ahanini bashingira, ahubwo bagatekereza ko byaba byiza aretse kwiyamamaza kuri manda ya gatatu, ahubwo akaba umujyanama mukuru w’uwaba amusimbuye ku buyobozi.

Benshi mu Banyarwanda ngo babona perezida Kagame nk'uwababereye icyitegererezo cy'iterambere.
Benshi mu Banyarwanda ngo babona perezida Kagame nk’uwababereye icyitegererezo cy’iterambere.

Hari abatanze igitekerezo kigira kiti “Yagejeje igihugu ku byiza byinshi, ni na yo mpamvu nifuza ko yagira umwanya ukomeye mu miyoborere y’igihugu kandi nyuma ya manda imwe akaba yakongera akiyamamaza.”

Mu babajijwe icyo batekereza kuri manda ya gatatu ya Parezida Kagame, hari n’abifashe bagera kuri 3%. Muri aba hari abataratanze n’igitekerezo na gitoya, ariko hari n’abavuze ko icyo bapfa ari umuyobozi ubayobora neza bakagira amahoro.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Njye ntacyo ngaya nakimwe mubyo kagame atugejeeho ndifuza gusazira murwanda ruyobowe na Paul kagame

Kalisaoscar yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Kubwanjye president ntacyo atakoze pe kandi nicyo atakoze hasigaye imyaka ine.So ntampamvu yo kugumaho kuko ntaho mu itegeko biri kandi no kurihindura siwo muti ahubwo aziruhukire akorere igihugu mu bundi buryo nkumuntu naho muri RPF ntihaburamo umusimbura pe.U Excellence warakoze pe Nyagasani ajye akomeza akongerere imigisha.

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Umva rwose dushatse ko ahinduka kwaba arugushira impumpu twibagiwe icyatwirukansaga Kagame numugisha ku Rwanda n’abanyarwanda Imana izamwiture ineza ye!

mupenzi yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

iyakaremye niyo ikamena niyo byagenda bite kandi uwakoze neza aragororerwa sinzagutenguha

mugisha fred yanditse ku itariki ya: 2-03-2013  →  Musubize

Miye niko Congolais nwa Goma, nilikuwa naishi na wanyarwanda naelewa kidogo, seulement muko na bahati ya kuwa na kagame kama president, iyi congo yetu hatuna wa politiciens kabisa, bote banakula inci tu

Kalume Bakari yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

mwabanyamakuru mwe ndabemeye nimukomereze nahandi mutugereho iwacu nyamasheke tubabwire ukuntu Umusaza yadukijije, ntawundi dushaka rwose mandat ya 3 niya 4 azazifate kugeza ubwe atubwiye ko atakibashije kutuyobora

Pacy yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Mureke Umusaza twahawe na Nyagasani atuyobore, ntakavuyo dushaka dore twari tumaze kabiri nta vuruguvurugu zabanya politike, turangajwe no kwiteza imbere gisa

Hussein yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Mwabantu mwe mwabanyarwanda mwe,mwaretse Umusaza wacu akatuyobora koko, ntabwo muzi aho yavanye icyitwa umunyarwandakazi pe,ubu twahawe agaciro, hehe no gukubitwa

Jeanne yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Abanyarwanda sha mimwivugire ngo za mandat, uwo mutegetsi wanyu numuntu adasanzwe ahubwo Imana irabakunda, ese icomuduha mu Burundi igihugu cacu carapfuye akadutegeka numunsi ko numva mwamuhaze

Gerard yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Abanyarwanda bifuza umuyobozi wabaha ikizere cyo ahejo hazaza...bakeneye kubaho neza kandi mu mahoro. Ninde wundi wabibagezaho

Jeannette yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Yess, President Kagame has done great for Rwanda and he must have prepared Rwandans for a transition. But Rwandans also have a say in this....they know what is best for the nation

Bagore yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

With or without the support of everyone, I intend to move a private’s bill un Parliament seeking the extension of President Kagame’s term in office.I don’t care, term limits may remain in place after that special extension

Rozari yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka