Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango bafashe ingamba ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ubukene bashishikariza abaturage guhinga mu buryo bugezweho bujyanye n’ikoranabuhanga.
Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basuye akarere ka Kirehe, tariki 31/01/2012, bishimiye uburyo ako karere gashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje ndetse n’uburyo gakorana n’abafatanyabikorwa.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere myiza mu Rwanda, guhera tariki 13/12/2011 kugera tariki 30/01/2012 ni ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda.
Mu gihembwe cyayo kidasanzwe, Sena yameje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi tariki 29/12/2011.
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi yatangaje ko umuryango ayoboye uzakomeza gufatatanya n’indi mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda mu bikorwa byo gukomeza guteza u Rwanda n’Abaturarwanda imbere kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano ni uko abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu barimo abaminisitiri n’abambasaderi nabo bagiye kujya basinya imihigo y’ibyo bazashyira mu bikorwa nk’uko abayobozi b’inzego z’ibanze babigenza.
Higiro Prosper, wahoze ari senateri, yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’Inama Mpuzamahanga igamije kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Yatorewe manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Ejo, mu gihembwe cyayo kidasanzwe, Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yatoye imishinga y’amategeko y’impano atanyuze muri komisiyo kubera ubwihutirwe bwayo ndetse yemeza n’abayobozi bakuru mu myanya ya Leta batanzwe na Guverinoma.
Tariki 06/12/2011, abanyamuryango b’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagamije kurwanya ruswa- Ishami ry’u Rwanda (APNAC-RWANDA), batoye komite nshya. Senateri Mukasine Marie Claire niwe watorewe kuriyobora , yungirizwa na Depite Bazatoha Adolphe ku mwanya wa visi perezida wa mbere.
Nubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo havugwa hamwe na hamwe umutekano muke kubera amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2011 ibikorwa byo kwinjira no gusohoka ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Kongo Kinshasa byakomeje nkuko bisanzwe.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’umutungo kamere, Evode Ngombwa, yatangaje ko kuri uyu wa kane amabuye y’agaciro ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yinjijwe ku buryo butemewe n’amategeko, azasubizwa Congo Kinshasa.
Bamwe mu bantu bari barahungiye muri Hotel ya Mille Collines mu gihe cya Jenoside, bakomeje kwamagana ibikomeza kuvugwa ko barokowe na Rusesabagina ubwo yari ku buyobozi bw’iyi Hotel, ahubwo bakemeza ko abenshi muri bo bari batunzwe n’amafaranga bishyuzwaga.
Kuri uyu wa gatatu inteko ishinga amategeko yateranye isuzuma raporo yakozwe na komissiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku bikorwa by’umuvunyi umwaka wa 2009-2010.
Nyuma y’aho inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite isuzumiye icyivuzo cya depite Kantengwa Juliana cyo gusuzuma ikibazo cyerekeye iboneka ry’amashanyarazi mu gihugu n’ibibazo byagaragaye mu mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara, umwanzuro wabaye gutumiza Minisitiri ufite ingufu n’amazi mu (...)
Bagamije kugira ngo basobanukirwe imikorere y’inzego z’umutekano cyane cyane Local Defense (soma: Loko difensi) mu Rwanda nyuma ya genocide, itsinda ryaturutse mu Busuwisi riyobowe na Minisitiri w’umutekano, polisi n’ibidukikije wa Geneva, Madamu Fabienne BUGNON kuri uyu wa mbere ryasuye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (...)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko kuva ku butegetsi kwa Kadhafi ari ibihe bishya ku gihugu cya Libiya ndetse kandi Afrika ikaba igomba kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Minisitiri w’imali n’igenamigambi John Rwangombwa uri mu ruzinduko mu gihugu cy’Ububiligi, yaraye agiranye ikiganiro na mugenzi we Olivier Chastel, ushinzwe ubutwererane n’iterambere muri icyo gihugu.
Abadepite bemeje itegeko rigamije kugira ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH), ikigo cya leta kandi kibarirwa mu bitaro fatizo kuko ibisabwa byose kugirango bijye muri icyo cyiciro byose bihari, nyuma y’uko Minisitiri w’ingabo yabisobanuye ubwo yari imbere w’inteko kuri uyu wa Kane.
Buri myaka umunani abanyarwanda bitorera abazabahagararira mu mu nteko inshinga amategeko; umutwe wa Sena (Abasenateri), Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo bahagararirwa n’abasenateri batatu, Amajyaruguru babiri naho umujyi wa Kigali ugahagararirwa n’umusenateri umwe, na babiri batorerwa guhagararira Amashuri makuru (...)