Abahungiye muri Hotel Mille Collines mu gihe cya Jenoside bakomeje kwamagana Rusesabagina

Bamwe mu bantu bari barahungiye muri Hotel ya Mille Collines mu gihe cya Jenoside, bakomeje kwamagana ibikomeza kuvugwa ko barokowe na Rusesabagina ubwo yari ku buyobozi bw’iyi Hotel, ahubwo bakemeza ko abenshi muri bo bari batunzwe n’amafaranga bishyuzwaga.

Ku nshuro ya mbere nibwo bamwe mu bahungiye kuri Hotel Mille Collines bahuriye mu kiganiro cyari kigenewe abanyamakuru cyateguwe n’umuryango IBUKA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 u Kwakira, cyari kigamije gusobanura uko muri Mille Collines byari byifashe muri Jenoside.

Senateri Gasamagera wageze muri iyi Hotel iminsi ibiri mbere y’uko Rusesabagina wari usanzwe ayobora Hotel Diplomat ahagera, yatangaje ko ari mu bantu batswe amafaranga kugira ngo bahabwe icumbi.

Yagize ati: “nishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180 y’iminsi ine, ariko kuko nari mfite amafaranga macye ariko nyuma y’ibyumweru bibiri bahise bankura muri icyo cyumba.”

Senateri Gasamagera wakomeje avuga ko yaje no gukurwa muri iki cyumba cy’imwe mu mahoteli yari ahenze icyo gihe. Ushyize ku gaciro k’iyi hotel ubu icyumba kiri ku mafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 150 ku ijoro ($230).

Ubuhamya bwa Senateri Gasamagera bwunganiraga ubwa Senateri Bernard Makuza na Bertin Makuza wari umucuruzi ukomeye muri icyo gihe. Bombi bahurizaga ko umuntu wese wari muri Mille Collines icyo gihe yishyuraga amafaranga mu ntoki cyangwa agasinya cheque cyangwa akiyandika nk’uhawe umwenda ku mpapuro bahabwaga.

Mwenengaruki Pascal wari warasigiwe imfunguzo z’iyi hotel n’Ababiligi ubwo Jenoside yatangiraga, nawe ari mu bari bitabiriye iyi nama ndetse akaba anagaragara muri filimi Hotel Rwanda yitwa Gregoire.

Yavuze ko yatangajwe n’uburyo muri filimi bamwerekana asahura icyumba cya mbere gihenze muri Mille Collines aho yasahuriraga ndetse agakorana n’interahamwe, mu gihe abandi bahungiye muri iyi hoteli barimo Makuza bemeza ko ariwe wabafashije mu minsi ya mbere Rusesabagina atarahagera.

Pascal yemeza ko Rusesabagina nta gahunda yari afite yo kuguma kuri Hotel Mille Collines, ko ahubwo yahanyuze yishakira Essence akaza kubona nta muyobozi uhari niko kumwambura imfunguzo zose.

Hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe kugira ngo barebe umuntu w’Indashyikirwa

Prof. Jean Marie Kayishema uri mu bakoze ubushakashatsi ku bantu biswe “Indashyikirwa” mu kurokora Abatutsi, nawe yatangaje ko ibyo Rusesabagina yiyitirira ntaho bihuriye n’ukuri bakurikije ibyo bagendeyeho kugira ngo babone Indashyikira 272 mu gihugu hose.

Bimwe muri byo harimo kuba umuntu yarakijije umuntu umwe cyangwa benshi, yaraburiye umwe cyangwa benshi, yarahishe cyangwa yaraguze abendaga kwicwa bakarokoka.

Gusa kurokora gusa ntibihagije kuko abakoze ubushakashatsi banagendeye kuba umuntu kugira ngo arokore undi yarakoresheje umutima nama, impuhwe nta nyungu, gutinya Imana n’ubucuti butagize ikindi bushingiyeho nk’isano no kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Imyitwarire ya nyuma ya Jenoside nayo yarebweho, harimo nko kurangwa n’imyitwarire yo kuticuza impamvu uwarokoye undi yabikoze, kutanga gutanga ubuhamya no kwitabira inkiko Gacaca.

KIGALI TODAY.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rusesa arabeshya ibyo yiyitirira!ese yari iki kuburyo yakiza abantu!hari igitero cyaje hanyuma aritambika!nawe yari yabuze aho ajya!

koffi yanditse ku itariki ya: 6-12-2011  →  Musubize

Rusesabagina koko birakwiye ko yamaganwa kuko0 ibyo avuga bitandukanye cyane n’ibyo akora

yanditse ku itariki ya: 8-11-2011  →  Musubize

RUSESABAGINA YABONYE ITURUFU NIMUMWIHORERE KUKO AZABIBAZWA.ESE MILLE COLLINES NTAWAHAGEZE NGO ABE YARISHWE?UBU TWAHAMYA KO UWAHAGEZE WESE YAROKOTSE NIBA SE HARIMO ABAPFUYE BAHAGEZE KANDI WUMVA NGO HARI UMUNYEMPUHWE BO BAZIZE IKI?

micopo yanditse ku itariki ya: 3-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka