Impinduka u Rwanda rugeraho zahereye ku kwita ku muturage – Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika yavuze ko impinduka u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zahereye ku kwita ku muturage.

Madame Kagame yavuze ibi mu masengesho yo gushima Imana yabereye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019.

Yagize ati “Iterambere mu Rwanda ni umusaruro wa politike idaheza ahubwo yimakaza umuco wo gushyira hamwe. Gutekereza ko nta cyagerwaho tudahereye ku mbaraga sizumba izindi twari dufite ari zo abatuge b’u Rwanda, byatanze umusaruro mwiza.”

Guteza imbere ishoramari, kuvugurura ubukungu, ubumwe n’ubwiyunge tutibagiwe kurema mu barokotse Jenoside icyizere ni bimwe mu byo twahereyeho.

Nyuma y’ubuhamya bw’Abanyarwanda bateye intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, ubu bakaba barimo gukorera igihugu, Madame Kagame yagize ati “Nelly na Geraldine baciye muri iyi nzira. Murebe umubyeyi ukiri muto nka Geraldine… Umutima we warakomeretse ku bundi buryo. Yabuze ababyeyi be n’abavandimwe be batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko kimwe na Nelly, ubu ari mu myanya ifata ibyemezo arimo kwitangira igihugu”.

Yakomeje agira ati “Mutekerezeho gato ubuyobozi bugitangira akazi, buhawe igihugu cyuzuye ba Nelly na ba Geraldine gusa. Ni gute wakunga aba bantu babiri?”

“Ni gute twunga amagana y’ibihumbi y’abishe, ndetse n’abarokotse baruta abo? Ibihumbi by’abapfakazi bishwe n’agahinda ndetse n’imfubyi? Ikirenze icyo, twaribazaga tuti ni gute twunga igihugu ngo turenge umurage wari umaze igihe w’urwango?”

Madame Kagame yabwiye abitabiriye ikiganiro i Washington DC bavuye hirya no hino ku isi ko gusengera ibihugu byabo no guteza imbere ubumwe ari iby’ingenzi cyane.

Ati “Mureke twese hamwe twiyemeze guteza imbere umuco w’ubumwe, nk’urufatiro ariko kandi tutibagiwe ko ibi bizagerwaho nitwizerera mu muco wo gukorana nk’umuntu umwe”.

“Uyu ni wo murage nyamukuru dukwiye kuraga abana bacu ndetse n’abazabakomokaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka