Imihanda n’imiturire byabaye iturufu ku biyamamariza guhagararira Runda

Abakandida umunani bashaka guhagararira Umurenge wa Runda mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, biyamamaza bizeza abaturage gukemura ikibazo cy’imihanda n’icy’imyubakire.

Abakandida bagarutse ku mbogamizi abaturage bagira mu gihe bakeneye kubaka kuko baba batazi uko igishushanyo mbonera kimeze, cyangwa se inzira banyuramo bashaka ibyangombwa.

Abakandinda bahatanira guhagararira Umurenge wa Runda muri Njyanama ya Kamonyi.
Abakandinda bahatanira guhagararira Umurenge wa Runda muri Njyanama ya Kamonyi.

Hari uwavuze ko azakora ubuvugizi ibyangombwa byo kubaka bikazajya bitangirwa mu nteko y’abaturage, ndetse n’abaturage bagasabonurirwa ibiteganyijwe kubakwa muri buri gace, aho guhakanirwa barangije kwitegura.

Uwo yagize ati «Nzakora ubuvugizi kugira ngo ku rwego rw’akagari hajyeho komite ishinzwe imyubakire kugira ngo hatagira umuntu warengana kandi ibyangombwa bikajya bitangirwa mu nteko y’akagari ».

Ikibazo cy’abaturage ba « Kavukire » bimuka ku ivuko kubera kutagira ubushobozi bwo kubaka ibihagenewe na cyo cyagarutsweho.

Undi mukandida yagize ati «Nzakora ubuvugizi bwo guha uburenganzira buri wese bwo kubaka inzu ijyanye n’ubushobozi bwe ariko atabangamiye gahunda y’imyubakire ».

Abakandida bagarutse no ku kibazo cy’imihanda inyura mu Murenge wa Runda yasibamye, maze bizeza gukora ubuvugizi igakorwa.

Bavuzemo umuhanda uva ku Ruyenzi ukanyura i Gihara, ugahinguka mu Nkoto, uva Kamuhanda ukanyura Cyoganyoni ugahinguka Bishenyi, n’umuhanda uva Kamuhanda werekeza mu Kagari ka Kabuga k’umurenge wa Ngamba.

Abaturage bo bagaragaje ko babazwa n'imyubakire yimura ba "Kavukire".
Abaturage bo bagaragaje ko babazwa n’imyubakire yimura ba "Kavukire".

Abaturage na bo bahamya ko imiturire ari ikibazo mu Murenge wa Runda nk’igice cy’Umujyi wa Kamonyi, kuko kutagena umwanya w’abafite ubushobozi buke, bituma hari abatibona mu gishushanyombonera.

Nizeyimana Edouald, utuye mu Kagari ka Ruyenzi, ati « Igishushanyombonera kirimo kwimura abantu. Ba Kavukire nta bushobozi bafite bwo kubaka ibijyanye na cyo. Turasaba abazaduhagararira mu nama njyanama kutuvuganira hakaba ahantu hemerewe kubakwa n’abakene ».

Uwitwa Bahati Richard na we wo mu Kagari ka Ruyenzi, ati «Imiturire myiza ntibisobanura kugira inzu ingana n’igihugu cyose. Muri Runda usanga umuntu wemerewe kuhubaka byibuze ari ufite kuva kuri miliyoni 20 kuzamura, kandi birashoboka ko n’abafite amafaranga make batura, bitabaye ngombwa ko bahunga umujyi ».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka