Iburasirazuba: PL irahamagarira abayoboke bayo kudasuzugura umurimo

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL) rirahamagarira abayoboke baryo kudasuzugura umurimo mu gihe ushobora kubeshaho umuntu.

Byavugiwe mu mahugurwa yo gukunda igihugu no guhanga umurimo iri shyaka ryahaye abagize inzego z’ubuyobozi bwaryo mu Ntara y’Iburasirazuba, tariki 22 Ugushyingo 2015.

Umuyobozi wa PL mu Ntara y'Iburasirazuba, Guillaume Serge Nzabonimana, avuga ko abantu batagikwiye gutegereza ko Leta ari yo ibaha akazi.
Umuyobozi wa PL mu Ntara y’Iburasirazuba, Guillaume Serge Nzabonimana, avuga ko abantu batagikwiye gutegereza ko Leta ari yo ibaha akazi.

Ayo mshugurwa bayahawe mu gihe hirya no hino mu Rwanda humvikana abantu bataka ubushomeri, ahanini bitewe n’uko abasohoka mu mashuri bajya ku isoko ry’umurimo baba ari benshi cyane ugereranyije n’imirimo iri ku isoko.

Umuyobozi wa PL mu Ntara y’Iburasirazuba, Nzabonimana Guillaume Serge, avuga ko aho bigeze, umuntu wese wize atagikwiye kumva ko agomba kubona akazi muri Leta.

Ati “Iyo urebye umubare w’imirimo ihari n’umubare w’abafite ubushobozi bwo kuyikora ubona bidahuye. Tugeze mu gihe cyo kwibaza ngo ibyo nize nabikoresha iki nihangira umurimo nshingiye kuri bwa bumenyi aho guhora umuntu asiragira aho batanze ibizami by’akazi.”

Abahawe ayo mahugurwa beretswe amahirwe abakikije Leta yashyizeho yatuma babona uburyo bwo guhanga umurimo, by’umwihariko ikigega cya BDF cyishingira abagore n’urubyiruko bashaka inguzanyo mu gihe bafite imishinga myiza ariko badafite ingwate.

Abanyamuryango ba PL mu Ntara y'Iburasirazuba barasabwa kudasuzugura umurimo mu gihe ushobora kubeshaho umuntu.
Abanyamuryango ba PL mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kudasuzugura umurimo mu gihe ushobora kubeshaho umuntu.

Bamwe bavuga ko batari bazi ko na bo ubufasha bw’icyo kigega bushobora kubageraho.

Kabudeyi Alvera wo mu Karere ka Ngoma avuga ko ubu agiye guhita ashishikariza abagore bagenzi be gushaka uwabategurira imishinga ngo bashake uko biteza imbere.

Hitimana Charles, wo mu Karere ka Bugesera, yunze mu rya Kabudeyi agira ati “Aya mahugurwa tuyavanyemo isomo rikomeye ry’uburyo umuntu yakwihangira umurimo. Mu byo tuvanyemo, tugiye gushaka uburyo twategura imishinga yaduteza imbere.”

Umuyobozi wa PL mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko kimwe mu byo iryo shyaka riharanira ari uburezi buboneye mu Banyarwanda, kuko uburezi bushingiye ku rwango n’ivangura ari bwo bworetse u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka