Gutora “Yego” ngo bizongera iterambere mu gihugu

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi gutora “Yego” nibyo bizabahesha andi mahirwe yo gukomeza kuyoborwa na perezida Kagame nk’uko babyifuzaga.

Ubwo depite Edda Mukabagwiza na Nyirabega Eutalie bari mu murenge wa Kageyo kuganira n’abaturage tariki ya16/12/2015 bababwira ko ubusabe bwabo bwo kuzongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame bwemewe abaturage bishimiye ko basubijwe ibyifuzo byabo ndetse bemerera abadepite ko tariki ya 18/12/2015 bazatora “Yego”.

Abaturage bishimira ko ubusabe bwabo bwemewe
Abaturage bishimira ko ubusabe bwabo bwemewe

Bazambanza Jean Claude avuga ko gusaba ko Perezida yakongera akabayobora babiterwa n’ibikorwa by’iterambere yabagejejeho birimo amashuri amavuriro ndetse na gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’umuturage zirimo Girinka Munyarwanda n’ubudehe.

Bazambanza ati“ Aha mu murenge wacu dufite amashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ku buryo abana bacu bigira hafi ndetse dufite n’ikigo nderabuzima cya Muhondo kidufasha kwivuriza hafi”.

Depite Nyirabera Eutalie abwira baturage ko busabe bwabo bwemewe
Depite Nyirabera Eutalie abwira baturage ko busabe bwabo bwemewe

Mukamana Dative nawe yishimiye ko ibyo yasabye inteko ishinga amategeko yabyemeye akaba yizeye ko Abanyarwanda nibongera kuyoborwa na perezida Paul Kagame bazagera ku bikorwa by’iterambere byinshi kuko ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye bifuza ko yakongera kubayobora.

Aha ahera ku bikorwa akorera Abanyarwanda birimo amafaranga y’ingoboka ahabwa abageze mu zabukuru, ubwisungane bakivuza nta mbogamizi z’ubushobozi buhambaye basabwa, ariko cyane cyane agashima umutekano kandi byose babikesha Perezida Paul Kagame.

Nyuma Abadepite bacinye umudiho n'abaturage
Nyuma Abadepite bacinye umudiho n’abaturage

Depite Edda Mukabagwiza yafashe umwanya wo gusobanurira abaturage ko nyuma yo kubona ko ari bo bisabiye ko bakongera kuyoborwa na Perezida Kagame ari yo mpamvu ibyo basabye babyemerewe ndetse bagahabwa n’uburenganzira bwabo bwo gutora iryo tegeko ryemerera Perezida kongera kwiyamamaza.

Ati “Mwaratwandikiye, mwarabivuze, mwasabye yemwe na manda agomba guhabwa twarabisuzumye dusanga nta mpamvu n’imwe yatuma tubangira gukomeza kuyoborwa na perezida kandi mumushaka niyo mpamvu twabibemereye”.

Amatora yo gutora itegeko nshinga rivuguruwe, ateganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka