Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatorewe manda ya gatatu itavugwaho rumwe

Komisiyo y’amatora muri Côte d’Ivoire yatangaje ko Alassane Ouattara wayoboraga icyo gihugu yongeye kwegukana intsinzi mu matora, akaba yabonye amajwi arenga 94,27%, hamwe ndetse mu bice bimushyigikiye cyane akaba yahabonye amajwi abarirwa kuri 99%. Icyakora abatavuga rumwe na Leta bamaganye imigendekere y’amatora ndetse n’ibyayavuyemo.

Ubwitabire bw’abatora bwari ku kigero cya 54%, ibyavuye muri aya matora bikaba bitegereje kwemezwa n’urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga.

Ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, abatavuga rumwe na Leta batangaje ko barimo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho igomba gutegura andi matora.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Pascal Affi N’Guessan yavuze ko imwe mu nshingano z’iyo Guverinoma y’inzibacyuho ari ugutegura amatora y’umukuru w’igihugu agomba kubera mu mucyo kandi ahuriyemo abaturage bose ba Côte d’Ivoire.

Pascal Affi N’Guessan uyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko hashyizweho akanama k’inzibacyuho y’igihugu kazashyiraho Guverinoma iyobowe n’uwahoze ari perezida Henri Konan Bédié, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi rya Côte d’Ivoire. Uyu muyobozi kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yagabweho ibitero n’abantu bataramenyakana. Mu mujyi atuyemo humvikanye imirwano yakoreshwagamo imbunda ziremereye, kandi ko ibi bitero byibasiye n’abayoboke b’abayobozi batavuga rumwe na Leta ya Alassane Ouattara.

Bwana N’Guessan ati: "Kugumana Ouattara nk’umukuru w’igihugu birashoboka cyane ko bigiye gutera intambara hagati y’abenegihugu."
Ishyaka riri ku butegetsi ryihanangirije abatavuga rumwe n’ubutegetsi ribasaba kutagerageza guhungabanya umutekano w’ igihugu.

Bwana Ouattara yongeye kwiyamamaza nyuma y’uko muri Nyakanga 2020, uwo ishyaka rye ryari ryemeje nk’umusimbura we Ibrahim Coulibaly; yitabye Imana bitunguranye bivugwa ko yazize uburwayi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyise gutera "coup d’etat" amatora.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abantu babarirwa muri 30 bari bamaze kwicwa kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira no kugera ku umunsi w’itora.

Hari impungenge ko imvururu zadutse muri 2003, zakongera kwaduka nyuma y’uko uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo atsinzwe amatora na Alassane Quattara; ariko akanga kuva ku butegetsi, imirwano yashyamiranyije impande zombi muri icyo gihe yaguyemo abaturage barenga ibihumbi bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo uwari kumusimbura yitwaga Ibrahim Coulibaly , ahubwo ni Amadou Gon Coulibaly

Noa yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka