Biragoye ko inzego z’umuvunyi muri EAC zakwigiranaho-Umuvunyi Mukuru wa Kenya

Umuvunyi Mukuru wa Kenya, akaba n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Abavunyi muri Afurika, Dr Otiende Amollo yaje mu Rwanda kureba ibijyanye n’itangwa ry’amakuru.

Dr Otiende waje kandi gutegura Inama rusange y’Abavunyi bakuru ba Afurika, ndetse no kumva ububasha bw’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu gusubirishamo imanza n’ubwo zaba zageze mu Rukiko rw’Ikirenga, ajya inama yo kunoza ireme ry’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru wa Kenya(ibumoso), Dr Otiende Amollo, hamwe n'Umuyobozi w'Itangazamakuru muri RGB.
Umuvunyi Mukuru wa Kenya(ibumoso), Dr Otiende Amollo, hamwe n’Umuyobozi w’Itangazamakuru muri RGB.

Ibijyane n’uburyo umunyamakuru mu Rwanda ahabwa amakuru ndetse n’ibyo atemerewe kubonaho amakuru, nibyo yatanzeho urugero avuga ko "ikibazo kitaba kugira ibyo utemererwa kubona ho amakuru, ahubwo cyaba kutamenya uburyo bitangazwa".

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rushinzwe Imiyoborere(RGB), Gerard Mbanda; yasobanuriye Umuvunyi Mukuru wa Kenya uburyo Itangazamakuru mu Rwanda ryahawe ububasha bwo kwigenzura; ndetse ko inzego za Leta zimwe na zimwe mu zigenga zitegekwa korohereza Itangazamakuru kubona amakuru azivugwaho.

Dr Otiende yavuze ko u Rwanda rurusha Kenya ikijyanye no gusaba inzego zigenga gutanga amakuru, aho muri Kenya ngo amakuru yose atangazwa na Leta ariko mu bikorera hakaba hari ikibazo cyo kumenya ngo ’ni nde watanga amakuru, ni nde utayatanga’.

Dr Otiende yasobanuriwe ko Itangazamakuru mu Rwanda rimaze kugera aho ryigenzura kandi harimo kuvuka ibitangazamakuru byinshi, mu rwego rwo kwisanzura mu gutanga amakuru.
Dr Otiende yasobanuriwe ko Itangazamakuru mu Rwanda rimaze kugera aho ryigenzura kandi harimo kuvuka ibitangazamakuru byinshi, mu rwego rwo kwisanzura mu gutanga amakuru.

Yavuze ko kuba Inzego z’Umuvunyi Mukuru mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) zitandukanye mu mikorere n’inshingano, ari ikibazo ngo gituma nta wakwigira ku wundi.

Ati "Hamwe usanga Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa, kurengera uburenganzira bwa muntu, ndetse no kugenzura ubwisanzure bw’Itangazamakuru; ahandi ugasanga rufite imwe cyangwa ebyiri muri izo nshingano; biragoye ko izo nzego muri EAC zahuza imikorere".

Ibyinshi muri ibi bibazo ngo bizaganirwaho n’Inteko rusange y’Abavunyi bakuru muri Afurika itaramenyekana igihe n’aho izabera, ariko ngo bigakekwa ko igihugu cya Tanzania ari cyo kizayakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka