Akarere ka Kirehe karashimwa uko gashyira mu bikorwa imihigo

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basuye akarere ka Kirehe, tariki 31/01/2012, bishimiye uburyo ako karere gashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje ndetse n’uburyo gakorana n’abafatanyabikorwa.

Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena, Appolinnaire Mushinzimana, yavuze ko bishimiye ubufatanye abakozi b’akarere ka Kirehe bafite mu rwego rwo guteza imbere aka karere; avuga ko ari nayo mpamvu bakomeza kuza ku isonga mu kwesa imihigo.

Perezida w’iyo komisiyo yibukije ko gahunda yabo ari ugusura uturere bareba ibikorwa bitandukanye bihakorerwa banungurana inama n’abayobozi batandukanye bakorera mu karere ku buryo akarere karushaho kwesa imihigo kaba karahize. Yasabye abayobozi b’akarere ka Kirehe kutirara ahubwo bakarushaho gukomeza gutera imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yavuze ko mu bikorwa baba bariyemeje mu mihigo iyo basanze bitagezweho nkuko baba babiteganije babishyira muri gahunda zizakorwa mu kindi gihe kandi bakabisobanurira abo biba bireba.

Aba basenateri banarebye uburyo akarere gategura imihigo, uburyo akarere gakorana n’abafatanyabikorwa, uburyo ibibazo bikemurwa n’uko batanga serivise uhereye ku mudugudu kugera ku karere.

Abasenateri basuye akarere ka Kirehe ni Mushinzimana Appolinaire, ari nawe perezida w’iyi komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, Mukasine Marie Claire na Sebishwi Juvenal.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka