Ibibazo byibanzweho harimo iby’isuku nke, gahunda ya VUP n’iya “Gira inka” bikidindizwa na bamwe hatangwa raporo mpimbano bikadindiza iterambere ry’abaturage n’ibindi.

Abanyamuryango bahawe ijambo bavuga ikibari k’umutima bagaragaza ko batazihanganira abanyuranya n’amahame y’umuryango bawambika isura mbi.
Mudahemuka Innocent, umwe mu batanze ibitekerezo, agira ati “Chairman Mukuru ku rwego rw’igihugu ubwo yadusuraga yarabivuze ko hari bwaki none n’ubu haracyagaragara abantu 119 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ubuse turakora! nagaruka se agasanga ntacyahindutse ntituzakorwa n’isoni!”
Yakomeje agira ati “Hari ikindi batatubwiye, aka karere nta mvunja zibamo? Njye ndabizi ko zihari, ubwo se umuntu ufite ikibazo cy’imirire mibi yabura ate izo ndwara ko usanga ikibazo cyo guhimba raporo ari cyo kiri imbere?”

Mu bibazo bakomeje kugaragaza hari n’ikibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze banyereza inkunga ya VUP.
Nyiramahoro Théopiste ati “Natangajwe no kumva 80% turi abanyamuryango ukumva hakiri abanyereza iby’abaturage! wambwira ute ukuntu umuntu yafata amafaranga y’abaturage akayanyereza kandi yarabaye chairperson w’umuryango ku kagari? Njye tutabahannye sinabyemera miliyoni 300 zose zanyerejwe!”
Kanamugire Callixte, wo mu bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yihanangirije abagambiriye gukora ibinyuranye n’amahame y’umuryango.
Yagize ati “Raporo igaragaza ibyiza gusa ntacyo iba imaze, ahameze nabi ni ho haba hagomba kwibandwaho kugira ngo hakosorwe. Gutekinika ni ubwicanyi mu bundi”.
Agaruka ku banyuranya indangagaciro z’umuryamngo wa FPR Inkotanyi, yagize ati “Nta muntu numwe warahiye atigishijwe indangagaciro za FPR, icyo kigomba gukemuka ntitwemeranya n’abantu bihindura intungane k’umutima ari umwanda. Dushake ibisubizo tubwizanya ukuri, duhinduke uwo byanze afatirwe ibyemezo iby’icyenewabo oya”.

Hagaragajwe ibyiza byagezweho nk’imishinga y’ibikorwa by’iretambere, kubaka imihanda, ibigo nderabuzima, imiturire myiza gufasha abatishoboye n’ibindi.
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, asaba abanyamuryango kuzuza inshingano bashinzwe bubaha amategeko n’amabwiriza y’umuryango bagakora bagamije kuba aba mbere mu kuzuza gahunda z’igihugu.
Muri iyo nama yitabiriwe n’abanyamuryango bakabakaba 500, habaye n’amatora yo kuzuza inzego z’urubyiruko n’izabagore.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ari Kirehe gusa, n’ahandi ni uko! Birababaza kubona mu bigo binyuranye ibintu bitameze neza kandi wareba ugasanga abantu nka 90 ku ijana ari abanyamuryango ba RPF. Ubwo se ubutore bwabo bushingiye kuki? Nituve mu magambo tujye mu bikorwa!