Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gusigasira ibyo bagezeho

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi bishimiye ibyo bagezeho mu mwaka wa 2014-2015 biyemeza no kubisigasira.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yatangaje mu byo bishimira harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kuwushakira isoko, kongera ibikorwa remezo, imihanda, amasoko, amazi meza n’amashanyarazi, kongera amavuriro, ibigo nderabuzima na Poste de Santé.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiye ibyo bagezeho bafata n'ingamba ku byo bateganya.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiye ibyo bagezeho bafata n’ingamba ku byo bateganya.

Muri uyu mwaka mu Karere ka Gicumbi hubatswe ibigo nderabuzima bitatu birimi icyo mu Murenge wa Mukarange icya Cyumba na Ruvune n’ikindi kiri kubakwa mu Murenge wa Nyamiyaga.

Mu mibereho myiza avuga ko bakanguriye abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakaba bageze ku kigero cya 86,6%, ndetse bakaba baranubatse ibyumba by’amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bibarirwa muri 58.

Ikindi bibanzeho ni uguteza imbere imikino ngororamubiri (siporo) kuri bose, by’umwihariko ikipe ya GICUMBI FC.

Yagize ati “Murabona ko ibyo twagezeho byose ni ubufatanye bw’abanyamuryango RPF inkotanyi, dukomeze rero ubwo bufatanye kugira ngo duteze igihugu cyacu imbere.”

Abanyamuryango bamaze gusuzuma gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2016 biyemeje kuzayishyira mu bikorwa uko bikwiye hagamijwe kuzamura iterambere ry’abaturage no kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi.

Rupia Mathias, uhagarariye FPR ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yibukije abanya Gicumbi ko ibyagezweho byose ari ubuyobozi bwiza bwa FPR babikesha abasaba ubufatanye mu bisigaye gukorwa.

Mu mwaka wa 2015- 2016 biyemeje kongera ubukangurambaga mu gutanga umusanzu w’Agaciro Development Fund , gukurikirana imikorere y’amakoperative, umugoroba w’abanyeyi no kurwanya ihohoterwa mu miryango.

Ibi bikajyana no gusigasira ibyagezweho bakangurira abaturage gukora bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka