Yirukanywe ku kazi azira ko ari mwiza atera shebuja ibishuko

Umukobwa witwa Melissa Nelson wakoraga mu bitaro bivura amenyo bya Dr James Knight muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gusezererwa ku kazi azira ko ngo yari afite umubyimba mwiza utera shebuja ibishuko.

Uyu mukobwa yiyambaje inkiko ngo zimurenganure asubizwe mu kazi, ariko abacamanza bose, uko inkiko zisumbana muri Leta ya Iowa, bagiye bemeza ko atasubizwa mu kazi nk’uko we yabyifuzaga.

Melissa ngo yatanze ikirego avuga ko asanga yarakorewe ivangura rishingiye ku kuba ari mwiza kandi umubiri we uteye neza, igihe shebuja we avuga ko yamusezereye ku kazi kuko yari abangamiye umubano we n’uwo bashakanye, ndetse ngo yari imbogamizi ku mushyikirano wa shebuja n’uwo bashakanye.

Imyambaro ye ibuza umuntu gukora atekanye

Melissa Nelson wari umaze imyaka 10 akora muri ibyo bitaro, ngo hashize umwaka shebuja atangiye kunenga imyambarire ye, avuga ko ngo imubuza gukora atekanye kuko iyo ayambaye iba igaragaza uko umubiri we mwiza uteye.

Imyanzuro iri mu rukiko rw’ikirenga rwa Iowa iravuga ndetse ko Dogiteri James Knight yigeze abwira uwo mukozi we ngo “uko uzajya umbona nagize ubushake bw’imibonano ujye umenya ko uwo munsi wambaye imyambaro ikururana cyane.”

Melissa Nelson yazize ko yateraga shebuja ibyifuzo byamugusha mu cyaha.
Melissa Nelson yazize ko yateraga shebuja ibyifuzo byamugusha mu cyaha.

Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi w’urukiko witwa Stuart Cochrane yagize ati “N’ubwo bwose nta makosa Melissa Nelson yirukaniwe, ntabwo nano twakwemeza ko yazize ko ari umugore mwiza. Icyemezo cya dogiteri Knight gishingiye ku mpamvu zumvikana z’uko yashatse kubumbatira umutekano n’ubusabane bwe n’umugore we atagize ikimushora mu bishuko.”

Ibi ariko bibaye mu gihe umugore wa dogiteri Knight yari yaratangaje ko yasanze umugabo we yajyaga yandikirana ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni (SMS) bugaragaza ibiganiro bitari iby’akazi. Ibi ngo byaba aribyo byaje gutera muganga Knight gusezerera uwo mukozi we ngo kuko atari akibashije kwihanganira ibishuko byiza yamuteraga.

Uwari umukozi yagannye inkiko, ariko urukiko rw’ikirenga ari narwo rwa nyuma muri Leta ya Iowa rwemeje ko Melissa atazize ivangura we yita ko rishingiye ku kuba ari mwiza, bityo akaba atazasubizwa mu kazi.

Ikinyamakuru Mstarz News dukesha iyi nkuru kiravuga ko inteko ica imanza y’urukiko rw’ikirenga rwa Iowa igizwe gusa n’abagabo.

Paige Fielder waburaniraga Melissa yagize ati “Aba bacamanza barashaka kutwemeza noneho ko abagabo badafite inshingano yo kwicunga ubwabo no gucunga ibyifuzo byabo, ku buryo nibagira ubwo bananirwa kwicunga abagore bakorana aribo bazajya babiryozwa ndetse bakaba banirukanwa mu kazi?”

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 35 )

Ivyis biragoy nones iyumunt abay mwiza aca yirukanw kukazi kuk batari kumureka akabandany akaz kiw nkubu iyo yaba mubi baba bamutuka abis baragoye

TOMBORA J.M.Vianney yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Tugomba kumenya ko buri wese agira umusonga umushikura ,aho kugira ngo rero yugamemo uwo mukobwa nagera mu rugo umugore amwabize namwirukane.

Ndayayisenga Aime yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Uwomukobwa Yaze Ubusa Iretseko Nimbayaramukozesagea Ntabureka Amwirukane Yaribumuzanire Ibibazo

Nziringirimana yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Uwomukobwa Yarakwiy
Kwambaraneza Canke Naho Akawumuha Akawenda

Ntakarutimana Thierry yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Ba Mutinya Imana Abakobwa Kuki Batwereka Ibitsina Kandi Duca Dushukwa Ninde Aba Acumuye?

Alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Ntibizoroha KBS none ubaye Mwiza arabizira usa n’ingagi nawe bakamuryanira inzara. Uwiteka atugenderere nuwambaye akikwiza basigaye bamwambura ubusa mubitekerezo.IMANA itubabarire ubwose imyaka icumi nibwo yabonyeko yambara urukozasoni?

Ingabire kelyia yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

We Ndakwemey Nibabe Bambara Neza Mugab Nabonyen Ntiwumv Barashukwa

Ntakarutimana Thierry yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

NIBABE BAMBARA IZIBAKWIYE

Serman yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Abakobw Bubu Nihatar, Nibaz Bikwiz Borohrez Abandi

Kelly yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Ntabe Yarawumuha Ngo Awusature

Debaba yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

iyo nkuru iratangaje ahubwo twokuramwo icirwa ndi burundi mukomeze murungike inkuru

Ndagijimana Eloird yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Jewe iyonkuru ndayisomye inteye gushukwa none nobigira gute?

Niyonganyira Sosthenes yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Iman Itubabarir Can Kubera Ivyikigihe Biragoy Kwihanganir Kandi Tumenye Kwarimugihe Ciherezo Amen

Pascal yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka