Cote d’Ivoire: Ishusho ya Bikira Mariya yarize amaraso

Ishusho ya Bikira Mariya yo muri Paruwasi ya Mutagatifu Antoine wa Paduwa ahitwa i Moossou mu gihugu cya Cote d’Ivoire imaze iminsi irira amaraso nk’uko byemezwa n’abayibonye.

Amakuru y’iyi shusho yatangiye kumenyekana tariki 23/08/2012, aho abantu benshi bemeza ko nyuma y’igitambo cya misa cyo ku cyumweru tariki 19/08/2012 iyi shusho aribwo yatangiye kurira amaraso.

Iyi nkuru yahise ikwira umusozi wose ndetse abemera benshi baza kureba amarira y’iyi shusho ari nabo babihamya nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique.

Kiliziya Gatolika yo muri Cote d’Ivoire yo nubu ntacyo iratangaza. Umwe mu bakuru b’iri dini muri Cote d’Ivoire abajijwe ku by’iyo shusho yagize ati “ Nta byinshi twatangaza ku bintu byabonywe na benshi. Twahanaguye amarira y’iyi shusho, ayo marira nayo twarayabitse. Twahisemo gukingira ahari iyi shusho kugira ngo twitegereze neza ibyayo n’ubutumwa yaba iri gutanga”.

Ishusho ya Bikira Mariya irimo kurira amaraso.
Ishusho ya Bikira Mariya irimo kurira amaraso.

Si iyo shusho igaragaje ibidasanzwe kuko hari n’andi mashusho ku isi yagiye arira amaraso.

Nk’i Roma muri paruwasi ya mutagatifu Gusitini ishusho ya Mariya yasutse amaraso mu gihe yabaga iteruwe na musenyeri Monseigneur Grillo, inshuro 14 kuva tariki 02/02 kugeza tariki 15/3/1995 imbere y’abantu benshi babirebaga. Amaraso yarasuzumwe basanga koko ni amaraso ya muntu afite ibipimo bisanzwe.

Mu kwezi kwa mbere 1975, i Akita mu Buyapani, umubikira usanzwe yasanze ubutaka buri iruhande rw’ishusho ya Mariya bwatose, yitegereje asanga iyo shusho iriho irasuka amarira yahogoye.

Iyi shusho ya Mariya yarize inshuro zirenga 100 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 1985. Benshi bemeje ibi kuko babibonye n’amaso yabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Twishimiye ibitangaza umubyeyi wacu Makiya yagiye akora hurya nohino kwisi urukundo nimpuhwe nyishi adufitiye natwe tugomba kumwubaha

Fabien uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Umubyeyi wacu bikira Mariya nurukundo nimpuhwe nyunshi adufitiye natwe tugimba kumukurikira tukamwubaha

Fabien uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Abatamuzi bamwitiranya nubujiji bwabo tumwizerera aradukunda abamwera bose turahirwa tuvuge ishapurentagatifu muzaduhigre amatekayubwanabwe atarakura ndabashimiye

Mose yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

TUGERAGEZE TWUBAHE UMUBYEYI BIKIRAMARIYA

SHEMA ERIC yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

umubyeyi wacu aradusura akatwigisha ariko arabaye cyane twisubireho

theo yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Tugomba kugerageza tugakunda mama

BOSCO NISIMANA yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Umwana mwiza,ababazwa no kubona umubyeyi we amureba igitsure.ahita abona ikosa yakoze nawe bikamutera kubabara ndetse no kwikosora.bigeze ahakomeye kubona aho umubyeyi wacu arira.nta kindi kimuriza kitari uko abona dukomeje kunangira imitima yacu.bavandimwe,dufite umugisha mwinshi.ibi,ni ibiducira amarenga ko twishingiwe kibyeyi.turahirwa twe tubyemera.abatabyemera ni mubareke bivugire ibyo bashaka.ntibizabuza ubutumwa kugera aho bugomba kugera.yezu ati;nabagejejeho ijambo ryawe bararyakiriye keretse umwana nyagucibwa ngo ibyanditswe byuzure.iki gitsure cy’umubyeyi,ni gikebure buri wese muri twe,duhindure imikorere yacu tugendera mu nzira nziza duhora twerekwa n’umubyeyi wacu.

Felix Lucky TUYISABE yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

Uko byagenda kose ntanarimwe hazigera habura abahamya n’abanenga.Mwibitindaho Umubyeyi wacu bikira Mariya aratubonekera ahubwo impamvu tutemera ni uko bamwe muri twe dufite imitima inangira,abandi bakagerageza guhakana ukuri bazi neza.Abikundira guhariranya nababwira iki! Uko byagenda kose wabyemera utabyemera BM ni umubyeyi wacu twese,njye nabitangira ubuhamya.Tel yanjye ni 0722993799/0788282223.Murakoze

Nduwimana yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Bikiramariy Numuvyey Watwese Nuko Two Mukunda Tukongera Tukamwubaha.

Nduwimana Juvenal yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Ucira injiji amarenga, amara ibinonko.Bavandimwe, ni mureke twere guheranwa n’ubujiji twibeshya ngo turi intiti.Umubyeyi wacu BIKIRA MARIYA aradukunda birengeje urugero,kandi aratuburira ubutitsa.Naho twebwe ngo dutegereje ibitangaza da! Nyamara n’ibiba birahagije,ni uko ubuhumyi bwacu butuma tutagira icyo tubona.Nta gipfamatwi kiruta udashaka kumva,nta n’impumyi iruta udashaka kubona.Iyo umuntu yitwa ko akomeye kuri ino si, twumva ngo nyina ari aha n’aha,cyangwa se mwene wabo wa hafi, tugahurura, tukamutegurira ibirori, tukamutega amatwi, tugakoma yombi ku cyo avuze cyose,apfa kuba gusa hari aho ashyize akadomo muri discours ye.Ariko NYINA WA JAMBO, UMUBYEYI W’IMANA N’UWACU,ngo nta mwanya twamubonera?ndetse bamwe ntibatinye no kumupinga? OYA, iyo mitekerereze ntiyaba ari yo,habe na gato.Inama ntanga: 1) ni TWIHANE TUVE MU BYAHA twirirwa twivurugutamo. 2) ni TWICUZE DUHABWE ISAKARAMENTU RY’IMBABAZI 3) ni DUKUNDANE,URUKUNDO RUTUBERE CACHET(STAMP). 4) ni TWIYAMBAZE UMUBYEYI BIKIRA MARIYA.

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Mbega nnone ko mbona ugwo uwomuvyeyi adukunda rurengeye vyose gushika kanaha ababazwa nakabi dukora ariko akaguma adusabira ikigongwe kumwana wiwe ubudahengeshanya twokoriki kugira umuvyeyi wacu tumushimishe vykuri?Abantu tugenda tugwa kubera intege nke zacu mwodufasha iki mwe abitwa ngo murahagaze naho muguma mwitwa abantu ariko murafise ico mwodufashisha kinini

NDACAYISABA Josélyne yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Mbabajwe cyane n’ikibazo cya MUHIZI ati "murwanda izarira ryari?" murwanda ho yahaririye n"umubiriwe ubwe hari kuwa 15/08/1982 ubwo yazaga i KIBEHO. Uyu mubyeyi ukwiye kubahwa ahora aturirira kuko azineza ibyago bituri imbere niba tutaretse ibyaha kandi ni mugihe. aradusanga tukamuhunga,akaducira amarenga tukirengagiza nyamara nta zacika intege kuko adukunda twese kandi hari bake bamwumvira bakanamwubaha. turasabwa guhindukirira Imana tugasenga.

Theophile HABIMANA yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Mbabajwe cyane n’ikibazo cya MUHIZI ati "murwanda izarira ryari?" murwanda ho yahaririye n"umubiriwe ubwe hari kuwa 15/08/1982 ubwo yazaga i KIBEHO. Uyu mubyeyi ukwiye kubahwa ahora aturirira kuko azineza ibyago bituri imbere niba tutaretse ibyaha kandi ni mugihe. aradusanga tukamuhunga,akaducira amarenga tukirengagiza nyamara nta zacika intege kuko adukunda twese kandi hari bake bamwumvira bakanamwubaha. turasabwa guhindukirira Imana tugasenga.

Theophile HABIMANA yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka