Inkuge yubatse nk’iya Nowa yahuruje imbaga

Itsinda ry’abakirisitu ryizera ko inkuru zose zanditse muri bibiliya ari ukuri, ryakoze inkuge (ubwato bunini) bwatwaye miliyoni 100 z’Amadorali.

Ubwo bwato bwubatswe ku bipimo nk'iby'ubwo Noah uvugwa muri Bibiliya yubatse.
Ubwo bwato bwubatswe ku bipimo nk’iby’ubwo Noah uvugwa muri Bibiliya yubatse.

Ni Ubwato bubatse bagendeye ku bipimo byanditswe muri Bibiliya, hagamijwe kugaragaza, inkuge Nowa (Noah) yabaje abitegetswe n’Imana ngo azahungiremo umwuzure.

Umunya- Ositirariya (Australia) Ken Ham, Perezida w’iryo tsinda ryubutse iyo nkuge, ahamya ko icyo ari gikorwa gihambaye cyakozwe mu rwego rwa gikirisitu muri iki kinyejana. Iyo nkuge izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, mu muhango uzitabirwa n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.

Abantu benshi bifuje kubutemberamo.
Abantu benshi bifuje kubutemberamo.

Kuva uwo mushinga wo kubaka iyo nkuge watangiza muri 2010, hagiye haboneka abantu benshi bawurwanya, bakavuga ko utari ukwiriye kugabanyirizwa imisoro nk’uko byagenze.

Abo barwanya uwo mushinga, bavuga ko mu gihe tugezemo cya siyansi iteye imbere ibyo bitari bikwiriye gukorwa kuko bibangamiye uburere.

Abadashyigikiye icyo gikorwa, biteguye kujya gukora imyigaragambyo ku munsi w’ejo ubwo iyo nkuge izaba imurikirwa ruhabanda ku mugaragaro.

Harimo inyamaswa z'ibibazanyo zigaragaza izari zirimo mu gihe cy'umwuzure.
Harimo inyamaswa z’ibibazanyo zigaragaza izari zirimo mu gihe cy’umwuzure.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

nibande bashya ubwoba keretse wowe kuko icyo utabona ntigishobora kugukanga keretse uri igikanjye nyine

kay yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Mugerageze kutugaragariza ibipimo byayo kugirango tumenye neza niba bihuje niyo Nowa yubatse mutugaragarize ibyo yubatsemo mutugaragarize n’amoko y’inyamaswa zirimo!

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Abo bantu Imana ibahe imigisha. Bashoye imari yabo ahantu hangombwa.

Pastor Emmy yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Abo Barasaze!Bayibule Itubwira Ko Itazongera Kurimbuza Isi Imvura Nabo Ngo Inkuge?Ahubwo Bazayijyane Kunyanja Abantu Bajye Bambukiramo.Ese Ko Imana Yari Yabibwiye Noah Bo Batumwe Nande?

kayijuka yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Wowww ahubwo ndabona ari ahantu nyaburanga heza kabisa! Nanjye nimbona ubushobozi nzajya kuyisura!

hh yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

NI UKUBERA IKI IYO BAVUZE IBIJYANYE N’IJAMBO RY’IMANA ABANTU BAMWE BASHYA UBWOBA?

Kk yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka