Impamvu ingoto bayita Adam’s Apple cyangwa Pomme d’Adam - Igitekerezo

Ingoto ni igice cy’umubiri kigirwa n’abagabo, ariko kuba cyariswe Adam’s apple cyangwa Pomme d’Adam bishobora kugira aho bihurira n’ibyanditswe muri bibiliya.

Gasana atekereza ko Adamu yamize urubuto (pomme/apple) rumuhagama mu ijosi ruhinduka ingoto, Eva yararumize rugera mu nda, ari yo mpamvu abagore batwita bikabagora.
Gasana atekereza ko Adamu yamize urubuto (pomme/apple) rumuhagama mu ijosi ruhinduka ingoto, Eva yararumize rugera mu nda, ari yo mpamvu abagore batwita bikabagora.

Biva mu bushakashatsi bwakozwe na Gasana Marcelin umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, agendeye ku byanditswe bitagatifu (Bibiliya).

Buvuga ko Imana yaremye Adamu na Eva ikabashyira mu busitani bwiza bwa Eden ari bwo bibiliya igereranya nka Paradizo. Ngo Imana yabahaye ibyiza byose bari bakeneye, kugira ngo babeho neza, birimo imbuto, inyoni, indabyo n’ibindi Imana yabonaga ko bizatuma abantu bayo badamarara.

Ntibyateye kabiri ariko, haza kuza uwitwa Lucifer (shitani / satani). Bibiliya ivuga ko ari umumalayika wirukanywe mu ijuru kubera gushaka kwiringaniza n’Imana.

Lucifer ageze ku isi muri Eden abona ukuntu Adamu na Eva bameze neza cyane, atangira gucura umugambi wo kubateranya n’Imana kugira ngo ayereke ko nawe afite ubushobozi ku biremwa byayo.

Gasana asobanura ko yifashishije bimwe mu byo Imana yabaremeye, icunga Eva ari wenyine mu busitani, icyo gihe, Adamu ashobora kuba yarasinziriye cyangwa yarangariye ibyiza bya Nyagasani.

Adamu na Eva muri Eden (Paradizo), inzoka iri hejuru yabo isobanura shitan/isatani.
Adamu na Eva muri Eden (Paradizo), inzoka iri hejuru yabo isobanura shitan/isatani.

Lucifer yegera Eva aramubwira ngo agende ace urubuto ku “giti cy’ubugingo” kugira ngo we n’umugabo bazagira ubuzima buhoraho.

Eva aba asingiriye urubuto rwa (pomme/apple) izi tujya tubona mu masoko rusange cyangwa abagore bacuruza mu muhanda, arumyeho yumva aranuriwe asanga atabyihanganira ni ko kujya kureba Adamu ngo nawe amuheho.

Adamu aramubwira ati “None se ko Imana yatubujije, ni iki cyaguteye guca urwo rubuto?” Eva arakomeza arahatiriza amubwira ko ari urubuto rw’ubuzima. Adamu agera aho aratsindwa nawe yemera gushuna kuri rwa rubuto.

Bombi bashbore buba bari bihishe munsi y’igiti bibwira ko Imana itababona, noneho mu gihe Adamu atangiye kumira rwa rubuto, Imana ibagwa gitumo iramubaza iti “Adamu uri mu biki?”

N’ubwoba bwinshi Adamu arikanga rwa rubuto ruramuniga, rwanga kumanuka ruhera hagati na gahati mu ijosi. Ari ho haturutse ingoto y’abagabo, nk’uko nyine mu cyongereza bayita Adam’s apple no mu gifaransa Pomme d’Adam bisobanura pomme ya Adamu.

Gasana avuga ko mu buseseguzi bwe, akurikije amateka kuri Adamu na Eva, asanga impamvu abagabo bagira ingoto igaragara, ari uko Imana yaguye gitumo Adamu ataramira urubuto rukamuhagama mu ijosi. Naho Eva we kuko yari yamaze kurumira kare, agasanga ari yo mpamvu abagore ari bo batwita kandi bikanabavuna.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahhhh! Imana yacu ntago ariyo gukinisha pe.

Habimana yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

NTABWO BARIYE IGITI CY’UBUGINGO AHUBWO BARIYE IKIMENYESHA ICYIZA N’IKIBI.

DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ahubwo bavugako yayitamiye yagera mumuhogo agashaka kuyihagarurira bikanga uko afashe mungoto nimbaraga akahakurura ikegera imbere Hahahabahahahahhh

Huhhhhh yanditse ku itariki ya: 28-10-2016  →  Musubize

MBEGA BIVUZE KO POMME ISHUSHANYA UMUGABO

DADA yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

konumva bitangaje gusa
huzuyemo amayeri menshi

kwizera samuel yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka