Zimbabwe: Abagabo bibasiwe n’abagore babafata ku ngufu

Polisi yo muri Zimbabwe irahamagarira abagabo bo muri icyo gihugu kwitonda no kugira amakenga kuko hari abagore badutse bafata abagabo ku ngufu.

Muri Harare hadutse abagore bafata abagabo ku ngufu
Muri Harare hadutse abagore bafata abagabo ku ngufu

Mu byumweru bishize mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Harare, abagabo babiri bafashwe ku ngufu n’abagore barindwi ahantu hatandukanye.

Umwe muri abo bagabo ufite imyaka 37 y’amavuko yafashwe ku ngufu n’abagore batatu mu gihe yari ateze imodoka bari barimo.

Uwo mugabo ngo yateze iyo modoka, yinjiramo asangamo abagore babiri n’umushoferi w’umugabo. Bari mu nzira bagenda muri iyo modoka ngo hinjiyemo undi mugore.

Uwo mugore ngo yatunze uwo mugabo ikintu kimeze nk’imbunda ubundi abo bagore bose bamujyana ahantu mu ishyamba, umwe muri bo amutegeka ko bakorana imibonano mpuzabitsina ubundi bamunywesha ibintu bituma ata ubwenge baragenda.

Undi mugabo nawe yateze imodoka irimo abantu batanu, barimo abagore bane na shoferi w’umugabo. Ubwo bari bari mu nzira bagenda umwe muri bo yamunywesheje ibintu bituma ata ubwenge.

Nyuma uwo mugabo agaruye ubwenge ngo yasanze abo bagore bamukoresheje imibonano mpuzabitsina.

Aha niho Polisi yo muri Zimbabwe ihera ibwira abagabo n’abandi bantu muri rusange kugira amakenga no kwitondera abo batazi, mu gihe hagikorwa iperereza; nk’uko umuvugizi wa polisi , Chief Superintendent Paul Nyathi abivuga.

Si ubwa mbere ibyo bigaragaye muri Zimbabwe kuko muri Kanama 2016, Polisi yakoze iperereza ku bagore bane bahaye ibiyobyabwenge bakanafata ku ngufu umugabo w’imyaka 29.

Muri Nzeli 2015 nabwo abagore babiri bafatiye imbunda ku musore w’imyaka 29 bamutegeka gukorana imibonano mpuzabitsinda nabo nyuma yo kumuha rifuti mu modoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ahaa!! birakome niba bigeze aho abagore bafata abagabo kungufu gusa izonkozibibi nizishakishwe bazihane

Mwizerwa yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Yewe Abobagabo Kobabonye Ishyanorekatubasengeremurakoze

Byamukama yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Egoko!! Isi Yarangiye Niba Ari Aho Bigeze

Elise yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ngaho rero, umugore neza araza akagufata ku mbaraga ukaranyiza gahunda utari ufite iyo gahunda kweri!abo bagore ntibazaze i Rwanda, batazatuma nibera munzu.ariko wenda wasanga naho ubutinganyi aribwo butuma bihigira abagabo.erega burya umugabo ubuze umugore ab’ari ntakigenda.noneho umugore ubuze umugabo mwanahura akakuyorera icyo nta nteguza. gusa icyo nshaka kuvuga,imana izabiturinde mu rwa Gasabo.

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ibi Nabyo Ni Agahomamunwa. Musenge Kandi Musabire Abagabo Bo Muri Icyo Gihugu.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka