Zimbabwe: Abagabo bibasiwe n’abagore babafata ku ngufu
Polisi yo muri Zimbabwe irahamagarira abagabo bo muri icyo gihugu kwitonda no kugira amakenga kuko hari abagore badutse bafata abagabo ku ngufu.

Mu byumweru bishize mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Harare, abagabo babiri bafashwe ku ngufu n’abagore barindwi ahantu hatandukanye.
Umwe muri abo bagabo ufite imyaka 37 y’amavuko yafashwe ku ngufu n’abagore batatu mu gihe yari ateze imodoka bari barimo.
Uwo mugabo ngo yateze iyo modoka, yinjiramo asangamo abagore babiri n’umushoferi w’umugabo. Bari mu nzira bagenda muri iyo modoka ngo hinjiyemo undi mugore.
Uwo mugore ngo yatunze uwo mugabo ikintu kimeze nk’imbunda ubundi abo bagore bose bamujyana ahantu mu ishyamba, umwe muri bo amutegeka ko bakorana imibonano mpuzabitsina ubundi bamunywesha ibintu bituma ata ubwenge baragenda.
Undi mugabo nawe yateze imodoka irimo abantu batanu, barimo abagore bane na shoferi w’umugabo. Ubwo bari bari mu nzira bagenda umwe muri bo yamunywesheje ibintu bituma ata ubwenge.
Nyuma uwo mugabo agaruye ubwenge ngo yasanze abo bagore bamukoresheje imibonano mpuzabitsina.
Aha niho Polisi yo muri Zimbabwe ihera ibwira abagabo n’abandi bantu muri rusange kugira amakenga no kwitondera abo batazi, mu gihe hagikorwa iperereza; nk’uko umuvugizi wa polisi , Chief Superintendent Paul Nyathi abivuga.
Si ubwa mbere ibyo bigaragaye muri Zimbabwe kuko muri Kanama 2016, Polisi yakoze iperereza ku bagore bane bahaye ibiyobyabwenge bakanafata ku ngufu umugabo w’imyaka 29.
Muri Nzeli 2015 nabwo abagore babiri bafatiye imbunda ku musore w’imyaka 29 bamutegeka gukorana imibonano mpuzabitsinda nabo nyuma yo kumuha rifuti mu modoka.
Ohereza igitekerezo
|
Ibihe byanyuma kbx niko bimeze ?
nukubona umugore cg umukobwa tugahunga
iyi minsi turimo niminsi yimperuka muttegerer ibindi biracyaza
IMANA YONYINE NIYO IKWIYE GUTABARA NAHO ABANTU BUNTUBO NTACYO BAKORA KURAYO MAHANO.MANA TABARA ZIMBABWE
Imana Ninderere Igihugucya Zimbabwe Kukondumvacyagenderewe Mana Tabara Bakurubacu.
birbkazepe aha nugusengacyane naho ubundi isiyarangiye
Esubwo harindi mperuka mutegereje
yewe uziko abobagabo ari bantacyigenda jyewe umugore aramutse aje akamfa ewana nahita mubwira nti ejo uzagaruke nguhe
ahaniba urukobimeze imana ibadutsindire mwizinaryayesu.
YEGO MANAYACU IMANA IDUFASHENTIBIZAGERE MU RWANDA
Ntivyorashe
BIRAKOMEYE NUGUSENGA KANDI NTIBIKAGERE INO IRWANDA
NTIBIKAGERE IWACU IRWANDA