Umupasitoro yahamagaye Imana kuri telefone imubwira ibyo akorera abayoboke
Paul Sanyangore, umupasitoro wo muri Zimbabwe yatunguye abayoboke b’idini rye ubwo bari mu materaniro afata telefoni ye igendanwa ahamagara Imana aho iri mu ijuru baravugana.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’Imana yayibajije icyo agomba gukorera umugore wari upfukamye imbere ye atakamba.
Abari aho bafashe amashusho (video) y’uwo mupasitoro agendagenda mu rusengero yumvikana avuga amagambo ameze nk’ayo mu kiganiro gisanzwe umuntu agirana n’undi kuri telefoni.
Ubwo yakoraga icyo kiganiro abayoboke bo bari batwawe bakurikiye, baririmba banikiriza mu majwi ibyo pasitoro wabo yavugaga.
Ikiganiro cya Sanyangore yumvikanye avuga ati:
– Hello, ni mu ijuru tuvugana?
– Uyu mugore uri hano Mana Data uramuntumaho iki?
– Ahh, ese? Yego, reka mubaze…
Hari n’aho uwo pasitoro Sanyangore yageze yumvikana abaza ngo:
– “Nonese Mana Data, dukore iki kindi?”
Amashusho yafatiwe muri urwo rusengero agaragaza uwo mugabo avuga amagambo menshi nk’ayo mu kiganiro gisanzwe.
Akagera aho avuga ko Imana imubwiye indwara abana be barwaye, bikarangira avuga ko Imana ngo ihinduye amateka y’uwo mugore.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bulawayo24 avuga ko uwo mupasitoro Sanyangore yatangaje ko afite nimero ya telefoni y’Imana kandi ngo mu minsi ya vuba akaba azayitangariza n’abandi babishaka bose bakaba babasha kwivuganira n’Imana.
Reba iyo Video igaragaza uwo mupasitoro avugana n’Imana kuri telefoni
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
ni agatangaza rwose,ariko imana avuga n’iyo mu ijuru? abavugabutumwa bo mur’ik’ikinyejana ntago basanzwe.
bantu mukurikirana abavugabutumwa batandukanye,mugomba kujya mwitonda cyane kuko abenshi baba bashaka imibereho.
ARIKO MURABANA NTIMURAJIJUKA? MUSOBANUKIRWE BIBILIYA IMANA SIYO KUVUGIRA KUKORANABUHANGA RYA ELIMINATE, MWIHANE KURAGUZA
Uyumugabo ni umutekamutwe!
Iyinkuru, ya gitwaza nibwo nyiyibona ariko mubyumvikana mumagamboye, harimo kwishongora, ntamukozi wimana wo, kwirata gutyo, uretse,ko mbona aba paster bubu,abenshi aribisambo reba nkuyu ngo,Wahamagaye imana!,aha isi irarimbutse.
ase nkawe Patrick gitwaza umuzanye ute mu bapistor baterefona imana?? mujye mureka kuvanga ibintu kdi rwose uyu mugabo mumufashe hasi niba mutaramuvuze mwarasibye!!!!! mwe ntimugira n’isoni igihe mwamuvugiye ntimurambirwa???
gitwaza yatangiye ashonje kandi ababaye byose bigatuma asenga cyane none amaze kurengwa nadaca bugufi imana izamuhana kuko ayo magambo arimo kwishongo
Gitwaza atangira umunsi wambere waruhari
?mujye muvuga ibyo muzi. Hagarika kuvuga ibyo utazi. Na ba bienvenu na ba dieudonnee. Ndabazi. Imyenge y’inzu imenywa na nyirayo
Ndumva Bitoroshe Pe!!
Natwe Nayitugezeho Tuze Turayifona.
Kazoza Katubikiye Vyinshi.