Umupasitoro yahamagaye Imana kuri telefone imubwira ibyo akorera abayoboke

Paul Sanyangore, umupasitoro wo muri Zimbabwe yatunguye abayoboke b’idini rye ubwo bari mu materaniro afata telefoni ye igendanwa ahamagara Imana aho iri mu ijuru baravugana.

Uwo niwe mu Pasitoro wo muri Zimbabwe ubwo yari arimo ahamagara Imana ayibaza ibyo akorera uwo mugore umupfukamye imbere
Uwo niwe mu Pasitoro wo muri Zimbabwe ubwo yari arimo ahamagara Imana ayibaza ibyo akorera uwo mugore umupfukamye imbere

Muri icyo kiganiro yagiranye n’Imana yayibajije icyo agomba gukorera umugore wari upfukamye imbere ye atakamba.

Abari aho bafashe amashusho (video) y’uwo mupasitoro agendagenda mu rusengero yumvikana avuga amagambo ameze nk’ayo mu kiganiro gisanzwe umuntu agirana n’undi kuri telefoni.

Ubwo yakoraga icyo kiganiro abayoboke bo bari batwawe bakurikiye, baririmba banikiriza mu majwi ibyo pasitoro wabo yavugaga.

Ikiganiro cya Sanyangore yumvikanye avuga ati:

  Hello, ni mu ijuru tuvugana?

  Uyu mugore uri hano Mana Data uramuntumaho iki?

  Ahh, ese? Yego, reka mubaze…

Hari n’aho uwo pasitoro Sanyangore yageze yumvikana abaza ngo:

  “Nonese Mana Data, dukore iki kindi?”

Amashusho yafatiwe muri urwo rusengero agaragaza uwo mugabo avuga amagambo menshi nk’ayo mu kiganiro gisanzwe.

Akagera aho avuga ko Imana imubwiye indwara abana be barwaye, bikarangira avuga ko Imana ngo ihinduye amateka y’uwo mugore.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bulawayo24 avuga ko uwo mupasitoro Sanyangore yatangaje ko afite nimero ya telefoni y’Imana kandi ngo mu minsi ya vuba akaba azayitangariza n’abandi babishaka bose bakaba babasha kwivuganira n’Imana.

Reba iyo Video igaragaza uwo mupasitoro avugana n’Imana kuri telefoni

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

ni agatangaza rwose,ariko imana avuga n’iyo mu ijuru? abavugabutumwa bo mur’ik’ikinyejana ntago basanzwe.
bantu mukurikirana abavugabutumwa batandukanye,mugomba kujya mwitonda cyane kuko abenshi baba bashaka imibereho.

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

ARIKO MURABANA NTIMURAJIJUKA? MUSOBANUKIRWE BIBILIYA IMANA SIYO KUVUGIRA KUKORANABUHANGA RYA ELIMINATE, MWIHANE KURAGUZA

NIYIBIZI DANIEL yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

Uyumugabo ni umutekamutwe!

Mugabekazi Noella yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

Iyinkuru, ya gitwaza nibwo nyiyibona ariko mubyumvikana mumagamboye, harimo kwishongora, ntamukozi wimana wo, kwirata gutyo, uretse,ko mbona aba paster bubu,abenshi aribisambo reba nkuyu ngo,Wahamagaye imana!,aha isi irarimbutse.

Eric yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

ase nkawe Patrick gitwaza umuzanye ute mu bapistor baterefona imana?? mujye mureka kuvanga ibintu kdi rwose uyu mugabo mumufashe hasi niba mutaramuvuze mwarasibye!!!!! mwe ntimugira n’isoni igihe mwamuvugiye ntimurambirwa???

mahoro yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

gitwaza yatangiye ashonje kandi ababaye byose bigatuma asenga cyane none amaze kurengwa nadaca bugufi imana izamuhana kuko ayo magambo arimo kwishongo

patrick yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Gitwaza atangira umunsi wambere waruhari
?mujye muvuga ibyo muzi. Hagarika kuvuga ibyo utazi. Na ba bienvenu na ba dieudonnee. Ndabazi. Imyenge y’inzu imenywa na nyirayo

3KS yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ndumva Bitoroshe Pe!!
Natwe Nayitugezeho Tuze Turayifona.
Kazoza Katubikiye Vyinshi.

Emery Gatore yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka