Umupasitoro yahamagaye Imana kuri telefone imubwira ibyo akorera abayoboke
Paul Sanyangore, umupasitoro wo muri Zimbabwe yatunguye abayoboke b’idini rye ubwo bari mu materaniro afata telefoni ye igendanwa ahamagara Imana aho iri mu ijuru baravugana.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’Imana yayibajije icyo agomba gukorera umugore wari upfukamye imbere ye atakamba.
Abari aho bafashe amashusho (video) y’uwo mupasitoro agendagenda mu rusengero yumvikana avuga amagambo ameze nk’ayo mu kiganiro gisanzwe umuntu agirana n’undi kuri telefoni.
Ubwo yakoraga icyo kiganiro abayoboke bo bari batwawe bakurikiye, baririmba banikiriza mu majwi ibyo pasitoro wabo yavugaga.
Ikiganiro cya Sanyangore yumvikanye avuga ati:
– Hello, ni mu ijuru tuvugana?
– Uyu mugore uri hano Mana Data uramuntumaho iki?
– Ahh, ese? Yego, reka mubaze…
Hari n’aho uwo pasitoro Sanyangore yageze yumvikana abaza ngo:
– “Nonese Mana Data, dukore iki kindi?”
Amashusho yafatiwe muri urwo rusengero agaragaza uwo mugabo avuga amagambo menshi nk’ayo mu kiganiro gisanzwe.
Akagera aho avuga ko Imana imubwiye indwara abana be barwaye, bikarangira avuga ko Imana ngo ihinduye amateka y’uwo mugore.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bulawayo24 avuga ko uwo mupasitoro Sanyangore yatangaje ko afite nimero ya telefoni y’Imana kandi ngo mu minsi ya vuba akaba azayitangariza n’abandi babishaka bose bakaba babasha kwivuganira n’Imana.
Reba iyo Video igaragaza uwo mupasitoro avugana n’Imana kuri telefoni
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
pasteur wumwesikoro, ariko abantu bakuze nabo ntibanatekereza gute umuntu wimyanga nkaza makumyabiri cg mirongo itatu na mirongo ine bamubeshya ngo bahamagaye Imana kuri telephone akemera, usenga, usengerwa nabarimurusengero ntaho bataniyo bose ninjiji gusa
IMANA NTATELEFONE IKENEYE ’’IBYO IRABIRENZWE
Ibyo Byarahanuwe Kandi Biranditse Gusa Imana Ibiturinde
ibyo byarahanuwe,mwe nimukomerere mubyomwizera nkuko Imana ibidusa ibindi mubireke amadini yinzaduka n’ubuhamuzi bw’ibinyoma nibimenyetso bya anti christ .
Inzazame zibeshywa byinshi,pasteur reka yirire amafaranga y,inzazame
esekoko.imana.ihamagarwskuriterephone
uwo n’ibandi ahubwo tu!!!!!
ese koko iyo nomero ibaho koko barabeshya si uko imana ikora
jye ndumiwe biratangaje
uwomugabo numutekamutwe arabeshya pe.
UWO MU PASTOL YIBAGIWE KO KUBESHA ARI ICYAHA PE! NYJE SINGENEYE IYO NIMERO
gitwaza ni umutekamitwe sha mujye mureka turamumenyereye yibisha ijambo ryimana abeshya abantu gusa azagaragara kumunsi atazi