Polisi yamutabaye abaturage bashaka kumutera amabuye bamwita umucuraguzi

Polisi y’igihugu ikorera muri Rubavu yatabaye umugore abaturage b’akagari ka Mbugangari bashaka gutera amabuye bamushinja kuba umucuraguzi.

Uyu mugore niwe abaturage bitaga umucuraguzi
Uyu mugore niwe abaturage bitaga umucuraguzi

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tariki ya 04 Ukwakira 2016, abaturage babarirwa muri 300 babyukiye ku buyobozi bw’Akagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi, bashaka kureba uwo mugore w’imyaka 34 bashinja ubucuraguzi.

Abaturage bahagaze imbere y’ibiro by’ako kagari, barasakuza, bashaka kureba uwo mugore. Byagaragaraga ko barakaye kuburyo iyo baramuka babonye uwo mugore amaso ku maso bari kumugirira nabi.

Abaturage bari benshi bashaka kureba umugore wiswe umucuraguzi
Abaturage bari benshi bashaka kureba umugore wiswe umucuraguzi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yahise itabara, ibwira abaturage ko uwo bita umurozi ucuragura, arwaye mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Theobar Kanamugire yabwiye Kigali Today ko uwo mugore, abaturage bita umurozi bamujyanye kwa muganga kugira ngo bakurikirane ubuzima bwe.

Uwo mugore, abaturage bita umucuraguzi, yafashwe n’inzego z’umutekano mu masaha y’ijoro mu mudugudu wa Gasutamo, asimbuka ingo z’abaturage ari kumwe n’imbwa nyinshi zimoka.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gasutamo, Rwagasore Faustin ahakana kuba uwo mugore yafatanywe ibice by’imibiri y’abantu nkuko abaturage babivugaga.

“Saa munani z’ijoro nibwo twahamagawe n’umuturage atubwira ko hari umuntu uri kubasimbukira ibipangu kandi ari kumwe n’imbwa zarimo zimoka. Abashinzwe umutekano bahise bahagera baramufata bamuzana ku kagari.”

Akomeza avuga ko bafata uwo mugore yababwiye ko avuye mu irimbi rya Karundo, avuye ikuzimu.

“Twamufashe avuga ko avuye mu irimbi rya Karundo. Kubera amagambo menshi twahisemo kumuzana ku kagari kugira ngo acungirwe umutekano kuko yikuragamo imyenda avuga ko Imana itwika aho afungiwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Mbega mbega abanyarwanda! Buriya ntibabona ko ari umurwayi wo mumutwe?!

Rascal yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Uwo Mugore Niba Atari Umurozi Agaragaze Icyo Yari Agamije N’umurimo Ashinzwe Mu Irimbi. Kuri Ayo Masaha.

Manuel yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ntibyumvikana, Uwo Niba Atari Umurozi Abazwe Icyo Yari Agamije.

Manuel yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

kwamuganga bamusuzume ashoborakujijisha kandi arumurozi kuko bibaho

damour yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka