Polisi yamutabaye abaturage bashaka kumutera amabuye bamwita umucuraguzi

Polisi y’igihugu ikorera muri Rubavu yatabaye umugore abaturage b’akagari ka Mbugangari bashaka gutera amabuye bamushinja kuba umucuraguzi.

Uyu mugore niwe abaturage bitaga umucuraguzi
Uyu mugore niwe abaturage bitaga umucuraguzi

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tariki ya 04 Ukwakira 2016, abaturage babarirwa muri 300 babyukiye ku buyobozi bw’Akagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi, bashaka kureba uwo mugore w’imyaka 34 bashinja ubucuraguzi.

Abaturage bahagaze imbere y’ibiro by’ako kagari, barasakuza, bashaka kureba uwo mugore. Byagaragaraga ko barakaye kuburyo iyo baramuka babonye uwo mugore amaso ku maso bari kumugirira nabi.

Abaturage bari benshi bashaka kureba umugore wiswe umucuraguzi
Abaturage bari benshi bashaka kureba umugore wiswe umucuraguzi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yahise itabara, ibwira abaturage ko uwo bita umurozi ucuragura, arwaye mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Theobar Kanamugire yabwiye Kigali Today ko uwo mugore, abaturage bita umurozi bamujyanye kwa muganga kugira ngo bakurikirane ubuzima bwe.

Uwo mugore, abaturage bita umucuraguzi, yafashwe n’inzego z’umutekano mu masaha y’ijoro mu mudugudu wa Gasutamo, asimbuka ingo z’abaturage ari kumwe n’imbwa nyinshi zimoka.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gasutamo, Rwagasore Faustin ahakana kuba uwo mugore yafatanywe ibice by’imibiri y’abantu nkuko abaturage babivugaga.

“Saa munani z’ijoro nibwo twahamagawe n’umuturage atubwira ko hari umuntu uri kubasimbukira ibipangu kandi ari kumwe n’imbwa zarimo zimoka. Abashinzwe umutekano bahise bahagera baramufata bamuzana ku kagari.”

Akomeza avuga ko bafata uwo mugore yababwiye ko avuye mu irimbi rya Karundo, avuye ikuzimu.

“Twamufashe avuga ko avuye mu irimbi rya Karundo. Kubera amagambo menshi twahisemo kumuzana ku kagari kugira ngo acungirwe umutekano kuko yikuragamo imyenda avuga ko Imana itwika aho afungiwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ngo yasimbukanaga n’imbwa zimoka? nonese afite imbwa yatoje? cg nizo mur’urwo rugo? nonese zobazibonye?cg n’imyuka mibi akorana nayo yavugaga nk’imbwa? ntibisobanutse! Imana itabare isi yanone

MJD yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Uwomugore naramubonye ariko atarukakubi nabamufashe sinzi ukobabigenje

Claude yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Uwogore.Nibamusengere,imyuka Imuriwo mibi Bayirukane Mwizinarya Yesu

Ndayishimiye Nestor yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

yewe abantu nkabo barihose kwisi ahubwo ni ugusenga

Niyitegeka Fulgence yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

AHAAAA,ISI YAMEZE AMENYO.MUSENGE KUKO IKIBAZO CYABAROZI KIRIHOSE.

CECILE yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Uwo mugore nuwo gusengerwa nahubundi ashobora kuba akorana nimyuka mibi yasatani.

twagirYezu vincent yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

Nuwo gusengerwa, ubundi akigishwa, indangagaciro zumunyarwanda, cyane igitsina gore, ninshingano zaburi wese, naho uwiha kwihanira, igitabo cyamategeko kiramutegereje, kimuryoze ibyo yakoze

tity yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

musuzume neza umuzimu we utabakurikirana cg niba yarahawe Akazi mu irimbi! tubimenye nicyo ashinzwe babitubwire?

Nizeyimana Ilephonse yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ikibazo cyo aragifite, cyaba gishingiye ku myuka mibi cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose.Kugitahura no kureba uko yafashwa ni byo bikenewe.
Kwihanira byo ntibyemewe mu Rwanda.

Mike yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

ntanduru ivugira ubusa .arasimbuka amazu imba zimoka .avuye mu irimbi ngo Imana Ieratwika aho afungiye .!!bamupime nibasanga ari muzima zgirwe inama zimwubaka kuko guhinduka birashoboka.

joan yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

felicitation kuri police y,urwanda mugukiza uwo mudamu kuko abo baturage bashakaga kumutera amabuye ntanumwe ufite ubushobozi bwo kwihanira ,amategeko arahari kandi ikindi kerenzeho nuko yari imbere yubuyobozi .

Mbaga emile yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Imana Irashoboyentanarimwe izihanganira "Umunyabwaha"

Aime yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka