Padiri Sibomana Jerome yasezeranye n’umukunzi we
Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Padiri Sibomana yavuye mu gipadiri mu mwaka wa 2020, akaba yarakoze ubutumwa butandukanye muri Paruwasi ya Yove, Nkombo na Shangi i Cyangugu.
Akenshi bikunda kuba ibidasanzwe kumva ko padiri yiyambuye ikanzu akiyemeza gushaka umugore, bikunze kubabaza abakristu ndetse na bagenzi be bakoranaga umurimo w’Imana n’abasaseredoti bagenzi be, ariko bikaba byiza kumesa kamwe nk’uko bamwe mu bapadiri bajya babikora.
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye rwose nkunda umuntu werura, gufata umwanzuro byubahwe
Uzagire urugo ruhire
Uyu mupadiri ndamukunze.Hari abandi bazapfana ipfunwe ryo kubyara ntibarere.Hari abandi barongora kurusha abasezeranye . Uyu rero agize neza asanzwe habona.
Bazabyare Hungu na Kobwa.N’abandi ba padiri nibarebereho,aho gushurashura bihishe.Benshi turabazi ko bafite inshoreke n’abana.Musenyeri ntavuze w’iwacu I Rwamagana hafi n’i Musha,amaze gupfa umugore we yaje kutwereka umwana babyaranye.Mu Burayi na Amerika,ibihunbi byinshi by’abapadiri basinjwa ubusambanyi.Muli Afrika barabihisha cyane.