Nyagatare: Yahukanye akigera mu rugo rushya rw’abageni

Umugeni Kigali Today yahaye izina rya Nirere yahukanye akimara gutwikururwa agenda aherekeje abamutahiye ubukwe icyatumye abakurikira kiba amayobera.

Nirere amaze umwaka ari mu buryohe bw’urukundo na Gatsinzi (si ryo zina ry’umugabo we). Basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ku wa 18 Nyakanga 2019.

Ku wa 20 Nyakanga 2019 mu gitondo, abakwe bakiriwe iwabo w’umukobwa mu kagari ka Nyamatete umurenge wa Rwimbogo akarere ka Gatsibo.

Ubukwe bw’aba bageni bwakomereje iwabo wa Gatsinzi mu kagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare nyuma yo kwangirwa na Pasitoro w’umuhungu ahagombaga kubera ibirori byo kubasezeranya kubera imiziro yakekwagaho.

Nirere yishakiye Pasitoro ubasezeranya byose bikorerwa iwabo wa Gatsinzi.

Nyuma y’ibyo birori, abageni n’ababashagaye bakomereje mu rugo rwabo mu mudugudu wa Rwarucura akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi.

Hakurikiyeho umuhango wo gutwikurura birangiye Nirere aherekeza abashyitsi ntiyagaruka.

Gatsinzi avuga ko ibyabaye byahereye kera mu igurwa ry’ibintu ariko ntiyarabukwa.

Ati “ Ibintu twari twumvikanye ko azana ntabyo nabonye, iyi nzu nta kintu na kimwe wabonamo yazanye ahubwo jye numvaga ko ari ukubibura bisanzwe ndavuga nti buriya tuzabishaka nta kibazo abafatanyije ntakibananira.”

Gatsinzi avuga ko akagambane kose yari agafitanye n’uwamwambariye witwa Mutoni Gloria ndetse na musaza we Kayitare Frank kuko ni bo bahise bamushyira mu modoka baramutwara.

Gatsinzi avuga ko inka ebyiri yatanze z’inkwano n’amafaranga ibihumbi 700 y’ifatarembo yongeyeho amafaranga yakoresheje mu myiteguro no mu bukwe byose hamwe byamushyize mu gihombo cya miliyoni eshanu.

Ngarambe Vianney usanzwe ari nyirarume akaba ari we wanasabiye Gatsinzi avuga ko ibyabaye byamutunguye ariko akisabira uwamukinishije ko amushyingiye amusubiza ibye byose akajya gushaka ahandi.

Agira ati “Nahawe irembo, ndakoshwa ndakwa barampekera ariko umugeni baramunokesheje ntibamumpaye. Ubwo bamwisubije ku neza nanjye bansubize ibyanjye njye gusaba ahandi abakobwa ntibabuze.”

Festo Kayumba se wabo w’umukobwa ari na we wamusabwe avuga ko yatunguwe no kumva ko uwo yashyingiye ataraye mu rugo rwe.

Ku cyifuzo cyo gusubizwa ibyo bahawe hiyongereyeho amafaranga yagiye mu myiteguro y’ubukwe n’ubukwe nyirizina avuga ko atari byo byihutirwa ahubwo hakwiye kubanza kumenyekana impamvu yatumye umukobwa aticara mu rugo rwe nibura ijoro rimwe.

Ati “Rwose umukobwa baramusabye turamubaha ariko ibyabaye byarantunguye gusa kubasubiza ibyabo si byo byihutirwa ahubwo tugomba kubanza kumenya icyateye biriya.”

Nirere kimwe na musaza we Kayitare Frank ntibifuje kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Harakekwa ko ngo Gatsinzi yaba yarabeshye Nirere ko afite inzu ye bwite batazakodesha ikindi ngo ntiyanamubwira ko hari umwana afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Muraho neza igitekerezo cyajye jye numva bombi bakahobye kwicara bakabwizanya ukuri kuko gutandukana si igisubizo.Umukobwa yafashe umwanzuro ahubutse

Aline yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

isomo rikomeye! niseguriye ko tutazi neza icyabiteye hano harimo guhubuka, amabwire ,.....kwahukana kumunsi w’ubukwe ntibyakabayeho kuko abashakana/ abazabana ubuzima bwose bagomba kumva ko Atari gukina - bagomba kubwirana byose ntampamvu yo kubeshya kuko urushsko aatari gereza kubana neza n’uko buriwese yumva ko abana nuwo yagombye kubana nawe! Kubesha uwo muzabana rero n’urupfu rwiteka ryose . singombwa nagato

celestin yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Muraho njye si namushinja uwo muhungu,ariko i nyagatare negeze kunva report yabantu bagifite,ingenga bitekererezo,ese sicyo cyaba cyibitera??gusa niba aribyo umuhungu yaba afite amakosa kutavugisha ukuri sibyiza

Keza yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Birababje cyane gusa n,isomo kubatarashakana kuko kutabwizanya ukuri atari byiza ..!
ikindi erega kigaragar muriyi minsi nuko urukundo nya rukundo rwagabanyutse cyane ..kugeza nko kuri 5% ..kuko Urukundo nyarwo RwIHANGANIRA BYOSE ..Bityo mugihe bari bamaze gusezeranywa imbere ya amategeko .Umugeni yakabaye nawe yihangana akemera kurera uwo mwana nkabe yazabyara ...ubuzima bugakomeza ..umugabo nawe akamusaba imbabazi yuko yamubeshye ..kandi akamubwira ko atazongera icyaha nkicyo !!
u witeka abane nabo muribyo bibazo bimwaje ..gus ubuzima nibwo bwambere !

Harolimana james yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ndumiwe kabisa.Niba aribyo koko,uyu muhungu niwe ufite ikosa rikomeye niba yaramubeshye ko afite inzu.Hiyongeraho ko yamuhishe ko afite umwana.Mwivuga ngo uyu mukobwa akunda ibintu.Kuki se umuhungu we yamubeshye ko afite inzu??? Ibi byambayeho.Mwene wacu yabeshye umukobwa ko akize.Abonye ko umukobwa yamuvumbuye,Ubukwe bwegereje,amubeshya ko ari ngewe uzishyura ibintu byose ubukwe buzatwara.Ubukwe bwaratashye ariko umukobwa aba ari gewe arakarira,kubera ko atabonye ibyo umuhungu yamwijeje.Nk’abakristu,tuge twirinda KUBESHYA.Ni icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tuge twumvira Imana yaturemye niba dushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka ushobora kuba utari kure.

murenzi yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

mbega isomo! nubwo ntakuri kwatangajwe niba koko umusore yarabeshye umugeni we, habaye gusenya cyane kumpande zombie, umukobwa asenyeye umuhungu atiretse, iwabo uko bizagenda bazariha iby’umuhungu bitari biteganyijwe. icyo mbona nubwo ntawumenya neza umuntu , abajya gushakana bakagombye kumenyana neza bakagirana amasezerano y’uko bazabana mbere yo kujya kwa Pasteur n’umurenge; kuko kumva ko ufashe umwanzuro kumunsi w’ubukwe nyirizina nabwo n’ubupfu- bikwiye kuba byarakozwe kera, ikindi burya ikinyoma kigaragara mbere
BIHANGANE NTAKUNDI AMAZI YARENZE INKOMBE

celestin yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka