Isake yitwa Maurice yatsinze urubanza yari yarezwemo n’abaturanyi

Urukiko rwo mu Bufaransa rwaburanishaga urubanza isake Maurice yari yararezwemo n’abaturanyi bayo bayishinjaga kubasakuriza, rwatesheje agaciro ikirego cy’abo bantu.

Isake Maurice na nyirayo bishimiye umwanzuro w'urukiko
Isake Maurice na nyirayo bishimiye umwanzuro w’urukiko

Iyo sake yashinjwaga kubika mu rukerera igasakuriza abo baturanyi bayo.

Abareze iyo sake ni umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bafite inzu yo kuruhukiramo ku kirwa cya Oléron giherereye ku nyanja ya Atlantique.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko nyiri iyo sake witwa Corinne Fesseau, yanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa kane tariki 05 Nzeri 2019.

Muri urwo rubanza, abunganizi ba nyiri iyo sake bavuze ko kuba isake zibika ari ibisanzwe muri kamere yazo, bityo icyo kirego bagasanga nta shingiro gifite.

BBC yatangaje ko iyo isake Maurice iza kuba yatsinzwe urubanza, Madamu Corinne Fesseau umaze imyaka 35 atuye kuri icyo kirwa cya Oléron byari kumusaba kwimuka cyangwa agashaka uburyo bwo kujya ayicecekesha.

Icyakora kuba yatsinze urubanza, ngo byatumye ahabwa impozamarira ingana n’ama-euro 1,000 (ni ukuvuga agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda) ayihawe n’abo bari bamureze, nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabivuze.

Nyiri iyo sake ifite imyaka ine y’amavuko ngo yari yaragerageje kubaka inzu ibamo ku buryo amajwi adasohoka ngo agere hanze mu baturanyi, ariko biba iby’ubusa.

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri urwo rubanza, basanga ikibazo atari isake, ahubwo ikibazo ari amakimbirane no kutihanganirana bigenda bifata intera yo hejuru mu bantu.

Basanga abo baturanyi bari baje kuba kuri icyo kirwa bahasanga iyo sake, nta kundi bari kubigenza usibye kwihanganira iyo kamere yayo yo kubika mu rukerera.

Iyo sake Maurice yemerewe gukomeza kubika yisanzuye nyuma y’aho urukiko rutesheje agaciro ikirego cy’abayiregaga kubasakuriza.

Inkuru bijyanye:

Isake yitwa Maurice yarezwe mu rukiko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

hhhhhhh mwiriwe? iyi nkuru iransekeje cyane gusa tubashimiye amakuru

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Urwo rwari urw’iyenzo n’ubushotoranyi

Allphonse MBIGIRENTE yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Abaturanyi aho bava bakagera bagirana ibibazo!!?

Loulu yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

nibyope abaturanyi abenshi bakunda kugirana ibibazo iyosake ntabwo aricyo kibazo kuko isake kubika nibyo bigaragazako ari isake ahubwo haribindi bapfa murakoz

desire yanditse ku itariki ya: 6-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka