Isake yitwa Maurice yarezwe mu rukiko
Isake nyirayo yise Maurice yajyanywe mu rukiko rwo mu Bufaransa kubera impagarara iteza mu baturanyi iyo ibitse mu rukerera.

Inkuru ya BBC iravuga ko umuryango w’abasheshe akanguhe wa Jean-Louis Biron na Joëlle Andrieux utuye mu kirwa cya Oléron muri icyo gihugu ari wo watanze ikirego mu rukiko ku wa kane tariki 04 Nyakanga 2019, uyirega ko ibasakuriza.
Ni mu gihe nyirayo witwa Corinne Fesseau, we avuga ko iyo sake ye ikora nk’ibyo izindi sake zose zikora, ko uburyo ibika nta kidasanzwe kirimo.
Hagati aho ariko, yaba iyo sake, baba abatanze ikirego, nta n’umwe wahingutse mu rubanza rwabereye mu mujyi wa Rochefort uri mu burengerazuba bw’icyo gihugu.
Iyo sake yamamaye kubera urwo rubanza, ishyigikiwe n’aborozi b’inkoko bari bateraniye imbere y’urwo rukiko mu rwego rwo kuyiba hafi.
Uyu muryango wa Jean-Louis Biron na Joëlle Andrieux, bareze iyi sake mu rukiko, hashize imyaka 15 bubatse inzu yabo yo kuruhukiramo muri Oléron, ariko iyo nzu yaje guhinduka iyo guturamo bamaze kugera mu zabukuru.
Ohereza igitekerezo
|