Huye: Bakoze inzira y’umusaraba uwakinnye ari Yezu baramubamba (Amafoto)
Abakirisitu Gatolika bo mu mujyi wa Huye bakoze inzira y’umusaraba, bakina bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu Kristu.

Bakoze iyo nzira y’umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu tariki ya 14 Mata 2017, bazenguruka umujyi wa Huye.
Abakirisitu babarirwa mu magana barimo abapadiri, ababikira, abana, urubyiruko abasaza n’abakecuru, bakoze iyo nzira y’umusaraba bahereye kuri Katedarari ya Butare bakomeza mu muhanda wa kaburimbo unyura kuri Hoteli Faucon, bakomeza bagera mu Rwabuye.
Bageze mu Rwabuye bagarutse mu mujyi noneho banyura umuhanda wa kaburimbo unyura ku isoko, bakomeza mu Cyarabu no kuri Hoteli Credo bazamuka basubira kuri Katedarali. Iyo nzira y’umusaraba yatangiye saa tatu n’igice za mu gitondo irangira saa munani n’igice.
Muri urwo rugendo hari umukirisitu wakinnye ari Yezu, yambaye ikanzu y’umweru n’imisatsi myinshi ku mutwe isa n’umukara, yikoreye umusaraba.

Aho banyuraga hose abo bakirisitu bagendaga bibuka kandi bazirikana umubabare bwa Yezu ari nako babukina. Aho Yezu yaguye, aho yahuye na nyina Mariya, aho yahuye n’abagore bamuririraga, uko yakubitwaga n’ibindi byose babyibukaga bakabikina imbona nkubone.
Abo bakristu bagendaga baririmba kandi basenga bigaragara ko ibyo bari gukora bibava ku mutima. Bahamya ko kwibuka ububabare bwa Yezu bituma barushaho kwicuza ibyaha, kwizera no kwihangana.

Kuba ngo abakirisitu bo mu mujyi wa Huye bakora inzira y’umusaraba bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu ngo ni ukugira ngo Abakirisitu barusheho kwiyumvisha uko byagendekeye Yezu yicwa azize ubusa.













Ohereza igitekerezo
|
abafotoye uyu mukino babishatse babibyaza amafaranga . turifuza ko mudukuriramo video kuburyo twazajya tuyigura tukihesha agaciro twirebera ibyiwacu . byaba ngombwa bakabishyira kuri Youtube ndetse nabanyamahanga bakirebera iterambere tujyezeho harimo no kwikorera films.
yours regards!
Dushimiye abakoze imfasha nyigisho landing buriwese bimugirire akamaro pasika nziza.
byiza cyane! nibakore film tuzayigura
Olala! Mbega inkuru iryoshye!! Ahubwo muzadukoreremo aka video! Murakoze cyane!