Huye: Bakoze inzira y’umusaraba uwakinnye ari Yezu baramubamba (Amafoto)
Abakirisitu Gatolika bo mu mujyi wa Huye bakoze inzira y’umusaraba, bakina bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu Kristu.

Bakoze iyo nzira y’umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu tariki ya 14 Mata 2017, bazenguruka umujyi wa Huye.
Abakirisitu babarirwa mu magana barimo abapadiri, ababikira, abana, urubyiruko abasaza n’abakecuru, bakoze iyo nzira y’umusaraba bahereye kuri Katedarari ya Butare bakomeza mu muhanda wa kaburimbo unyura kuri Hoteli Faucon, bakomeza bagera mu Rwabuye.
Bageze mu Rwabuye bagarutse mu mujyi noneho banyura umuhanda wa kaburimbo unyura ku isoko, bakomeza mu Cyarabu no kuri Hoteli Credo bazamuka basubira kuri Katedarali. Iyo nzira y’umusaraba yatangiye saa tatu n’igice za mu gitondo irangira saa munani n’igice.
Muri urwo rugendo hari umukirisitu wakinnye ari Yezu, yambaye ikanzu y’umweru n’imisatsi myinshi ku mutwe isa n’umukara, yikoreye umusaraba.

Aho banyuraga hose abo bakirisitu bagendaga bibuka kandi bazirikana umubabare bwa Yezu ari nako babukina. Aho Yezu yaguye, aho yahuye na nyina Mariya, aho yahuye n’abagore bamuririraga, uko yakubitwaga n’ibindi byose babyibukaga bakabikina imbona nkubone.
Abo bakristu bagendaga baririmba kandi basenga bigaragara ko ibyo bari gukora bibava ku mutima. Bahamya ko kwibuka ububabare bwa Yezu bituma barushaho kwicuza ibyaha, kwizera no kwihangana.

Kuba ngo abakirisitu bo mu mujyi wa Huye bakora inzira y’umusaraba bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu ngo ni ukugira ngo Abakirisitu barusheho kwiyumvisha uko byagendekeye Yezu yicwa azize ubusa.













Ohereza igitekerezo
|
Murabasazi ko mutamuteye icumu murubavu se
ubworoz
bwiza
nibwiz
cyan
Iyi nkuru ni inyamibwa irashimishije rwose bishoboka kandi bayiteguye neza bishoboka ahubwo ni ukubatera inkunga bagakora film tukayigura nkuko tugura izindi zose, ariko abitwaga ba yuda n’abandi bitwaje ibiboko n’amacumu nyabuneka ntibizabahame
BAKOREMO FILM BYABYIZA CYANEN
Nibyo koko YESU yazize icyaha twatewe na ADAMU.Yadupfiriye kugirango tuzabone UBUZIMA BW’ITEKA.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza.Nubwo abitwa ABAKRISTU barenga Miliyari/Billion 2,muli Matayo 7:13,14,havuga ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Tubaye abakristu koko,intambara,ubujura,gutana kw’abashakanye,ubusambanyi,etc...byavaho.Kubera ko abantu banga kumvira imana,byatumye ishyiraho umunsi w’imperuka,kugirango izarimbure abantu bose batayumvira,isigaze gusa abayumvira.Bisome muli Yeremiya 25:33.Abazarokoka bazatura mu isi izayinduka paradizo (Imigani 2:21,22).
Iyo urebye ibintu bibi bitabagaho birimo kubera muli iyi si,byerekana ko imperuka iri hafi.Murebe cyane cyane ukuntu ibihugu bifite Atomic Bomb bishaka kurwana (Russia,Amerika,North Korea,etc...).Abantu bose bashishoza bibateye ubwoba ibi bihugu bishobora kurwana,noneho isi igahinduka ivu mu kanya gato,kuko noneho bakoresha Atomic Bombs.Niyo mpamvu imana ibacungira hafi.Izabatanga itwike intwaro zabo ku Munsi w’Imperuka nkuko tubisoma muli Zaburi 46:9.Mbere yuko bazikoresha bakarimbura isi yiremeye.
nibyiza rwose mubishyitse nahandi hose
Iyi nkuru iranshimishije cyane, bakore film tuyigure, tunafate ingamba zo kureka ibyaha twihane tumaramaze kuko uriya mwami watubambiwe aradukunda ntudukwiye kumuhemukira.
Oh ni byiza cyane, birahebuje kubona abakristu bakora ibintu nk’ibi, birushaho gufasha Abantu kuva mu byaha bakitagatifuza.
Christu Yezu akuzwe
Nukuri ibyo mwakoze ni byiza kuko byazaga kuba bibabaje iyo ibyiza nkibi biba ariko ntibigire aho binyuzwa ngo benshi tubone urwo rugero rwiza rwatanzwe bigana ububabare bwa Yezu kuko bituma benshi tubyiyumvisha cyane
Video ibonetse byaba akarusho
Nyagasani Yezu nabane namwe kdi mwarakoze.
kwemera ntigusaba gutekereza. ni ukwemera gusa ariko abantu bakabiha agaciro gakomeye k’uburyo uko kwemera kuranga imimerere ya buri munsi ku bemera.
nimwubahe ukwemera kwa buri wese kuko aba yumva ko ariyo nzira yonyine yamugeze ku byo Imana imwifuzaho.
Wonderful! Ni byo ntabwo Yezu yazize ubusa ahubwo yazize ibyaha byacu, huzuzwa umugambi w’Imana Se. Nimucyo tumukurikire adukize ibyaha aduhe ubuzima bwuje urukundo!
Pasika nziza kuri mwese!!
Murakoze kudutangira amakuru. iyi nzira y’umusaraba nari nyirimo yari yo kandi yaradufashije cyane kuzirikana no kwihana twitegura Pasika. Gukora film byaba byiza cyane. Murakoze
hari aho muvuga muli iyi nkuru nabonye hagarukamo cyane ngo uko byagendekeye Yezu yicwa azira ubusa???
Ntabwo Yezu yishwe azira ubusa!tubyumve neza ahubwo ni ibyaha byacu yazize ,byatumye ubwo bubabare bwose yabuciyemo kugira ngo njyewe na we n abazadukomokaho bose bahabwe ubuzima bushya bwo kubabarirwa ibyaha .Yabaye igitambo kimwe kizima .uwemeye agasaba imbabazi z ibyaha bye,arababarirwa .