Amaze imyaka 37 adakoza amazi ku mubiri we ndetse ntanogoshe umusatsi

Umugabo w’umuhinzi wo mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Kailash Singh amaze imyaka 37 atarakoza amazi ku mubiri we cyangwa ngo yiyogosheshe umusatsi, ubu ureshya na metero imwe na centimetero umunani (1,8 m) z’uburebure.

Kailash Singh w’imyaka 65 abikora mu rwego rwo kugira ngo azabashe kubyara umwana w’umuhungu. Ngo umupadiri yamutegetse ko niba ashaka kubyara umuhungu atazigera na rimwe yikoza amazi ku mubiri we cyangwa se ngo yogoshe ubwanwa bwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail.

Kugeza ubu Kailash afite abana 7 b’abakobwa ariko arashakisha n’umwana w’umuhungu. Singh yiberaho mu buhinzi bwe nta kintu kijyanye n’isuku akorera umubiri we uretse kota gusa. Mu rwego rwo kwishimisha, abyina azenguruka umuriro.

Umuryango we wemeza ko wamuhatiye koga ariko akaza guhitamo guhunga akajya kwibera wenyine. Umugore we nawe ngo yagerageje kumwangira kurarana nawe niba atoze, ariko aza gusanga inshingano ze zitamwemerera kumuraza wenyine bityo birangira bongeye kurarana.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 15 )

UBWO SE ARANUKA ?

KOLO yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Naramuka yoze muzatubwire ibiro by’imbyiro byamuvuyeho!!!!!

Vincent yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

dore umwanda nkaba nd’umugabo. eh eh eh eeeeehhhh! uyu mugabo arenze kuba idongo.

REAL MAN yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka