Amaze imyaka 37 adakoza amazi ku mubiri we ndetse ntanogoshe umusatsi
Umugabo w’umuhinzi wo mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Kailash Singh amaze imyaka 37 atarakoza amazi ku mubiri we cyangwa ngo yiyogosheshe umusatsi, ubu ureshya na metero imwe na centimetero umunani (1,8 m) z’uburebure.

Kailash Singh w’imyaka 65 abikora mu rwego rwo kugira ngo azabashe kubyara umwana w’umuhungu. Ngo umupadiri yamutegetse ko niba ashaka kubyara umuhungu atazigera na rimwe yikoza amazi ku mubiri we cyangwa se ngo yogoshe ubwanwa bwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail.
Kugeza ubu Kailash afite abana 7 b’abakobwa ariko arashakisha n’umwana w’umuhungu. Singh yiberaho mu buhinzi bwe nta kintu kijyanye n’isuku akorera umubiri we uretse kota gusa. Mu rwego rwo kwishimisha, abyina azenguruka umuriro.
Umuryango we wemeza ko wamuhatiye koga ariko akaza guhitamo guhunga akajya kwibera wenyine. Umugore we nawe ngo yagerageje kumwangira kurarana nawe niba atoze, ariko aza gusanga inshingano ze zitamwemerera kumuraza wenyine bityo birangira bongeye kurarana.



Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
kwari ukugira ngo azabe kimenyabose
Biteye agahinda nukuri nuwo gusengerwa.
ndumiwe pe birandenze ko ndeba imisatsi yinyuma iyimbere yo bihagaze bite
Yewe jye numiwe. Ariko se buriya arahumeka? Cyangwa yarapfuye, ni agatima kagitera?
numiwe buriyase wentiyinukira muzamumbarize.
Ngo umusatsi we ureshya na 1,8cm??? Wa munyamakuru we ubanza utazi uko metero ireshya nkurikije amafoto mbona hano!
Wowe ubaza ngo aranuka Uzagende umwihumurize cg umwinukirize.
abo bakobwa be bazamufate bamwoze kungufu,ariko uwo mupadiri wa mushutse yamubereye umupfumu mubi,ubuhanuzi nkubwo ni fake
Reba ibirenge bye uko bisaa. yewe ni akumiro
ubwo se bibaho kugurango umuntu amara icyo gihe cyose atogosha murwanda ntabyabaho bagufunga
Nanjye mfite inka imaze imyaka 40 itaroga cg ngo inyagirwe! Jye maze 35 years.
Naramuka yoze hazamuvaho 37 kg yimbyiro! Mana we!! Dore umwanda dore umwanda!