Zimwe mu nyamaswa zinywa ibiyobyabwenge

Inyamaswa nazo zifata ibiyobyabwenge zibizi kandi zibishaka.. Mu byo zifata habamo ibimera byose bisindisha (cyangwa bihindura imikorere isanzwe y’ubwonko ) kuva ku mbuto n’ibibabi by’ibyatsi.

Ikinyamakuru Huffington Post kivuga ko mu byo ibisimba bikunze kurya bibizi ko ari ibiyobyabwenge habamo nk’imbuto z’ibiti bita Amarula (bikunze kuba muri afrika) n’ ibyatsi by’amako menshi y’urumogi.

Nk’uko bamwe mu bantu banywa ibiyobyabwenge babyishakiye, ni na ko zimwe mu nyaswa zirimo inkima n’inkende, kimwe n’inzoka hamwe n’ibindi bisimba byinshi mu mashyamba nabyo bihiga ibimera bihindura imikorere y’ubwonko bwabyo kugira ngo bibirye.

Igiti cy'amarula.
Igiti cy’amarula.

Igitabo “The Compass of Pleasure: How Our Brains Make Fatty Foods, Orgasm, Exercise, Marijuana, Generosity, Vodka, Learning, and Gambling Feel So Good” cy’umushakashatsi witwa David Linden kivuga ko mu mashyamba yo muri Gabon, inzovu kuva zikiri nto zitangira kwiga kwisindisha zirisha ibyatsi bita Iboga (ubusanzwe bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze ).

Iboga ni ibyatsi Hallucinogène bitera ibyo bita fantasme cyangwa fantasy ku buryo iyo umuntu cyangwa inyamaswa ibiriye cyangwa ikabinywa (nk’itabi) ihita itangira gutekereza ibintu bitabaho bitanashoboka ikumva yabigezeho. Uretse inzovu, inyoni, inkende, ingagi n’ibindi bisimba nabyo bifata ku biyobyabwenge.

Iboga
Iboga

Mu gace k’igihugu cya Gabon kibamo ibi byatsi bita Iboga, abaturage baho babikoresha mu mihango myinshi y’ubupfumu n’imyemerere y’amarozi (sorcellerie).

Hari abashakashatsi bemeza ko nubwo Iboga ari ikiyobyambenge ishobora no gukoreshwa kugira ngo umuntu usanzwe ukoresha ibiyobyabwenge nka héroïne, inzoga (alcool) na cocaïne babihurwe burundu. Kuva muri 2007, icyo cyatsi ntikemerewe kwinjira mu Bufaransa.

Uretse Amarula na Iboga, inyamaswa zirya n’ibindi byatsi birimo n’ibiyege (champignons) , byinshi biyobya ubwonko kandi koko ugasanga zahinduye imyitwarire. Inyoni zabifashe zigira gutya zigasinzira zikaza guhanuka mu biti zikaramirwa n’amababa yazo, naho inzoka zo ugasanga zasinziriye ku zuba rikaze zidasanzwe zikunda cyane; inkende zo zirushaho gukubagana no gusakuza mu mashyamba.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka