Yiyahuye ashinja umugore we kumuca inyuma

Uwitwa Habanabakize Francois wo mu Karere ka Rulindo yiyahuje umuti w’imbeba ariko apfira kwa muganga, ashinja umugore we kumuca inyuma.

Habanabakize w’imyaka 40, yari atuye mu Murenge wa Kinihira, Akagari ka Rebero, Umudugudu wa Karambi, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2016.

N’ubusanzwe, ngo yahoraga mu makimbirane n’umugore we amushinja iyo ngeso, nk’uko umwe mu baturanyi be abyemeza.

Yagize ati “Uwo mugore yacaga inyuma umugabo we pe! Kenshi gashoboka, akababara cyane; rimwe na rimwe akamukubita ariko akababazwa by’umwihariko n’uko sebukwe na we yajyaga ’akazanura’.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira, Ndahayo Ildephonse, yagize ati “Uwo mugabo Habanabakize, ubusanzwe abaturage bemeza ko yahoraga ashwana n’umugore we bapfa ko uwo mugore we ngo yakundaga kumuca inyuma.”

Yaguye mu Bitaro bya bya Kinihira, aho yari ari kuvurirwa arembye cyane, kubera uwo muti wica imbeba yanyweye tariki 21 Gashyantare 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

KWIYAHURA SUMUTI NIWE WIHIMYE.

SINAMENYE yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Umuntu yaravuze ngo "u Rwanda ni agahugu gatoya(pays minuscule), ariko wagira ngo niho ubugome bwose bw’isi bwuzuye ". Ni ukuri ubugome buri mu bantu buteye ubwoba: amagambo mabi, ibyo dukora, ntaretse n’bitekerezo . Ubugambanyi, ubusambanyi, ubwicanyi,.... Ese azaba ari zo mbuto tugomba kwera koko?!!!! Urahura na mugenzi wawe, ugasanga ijisho rye ririfuza kukujyana mu butaka! Reka agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi bwo, wagira ngo ni byo dusigaye twambaye! Biteye ubwoba n’agahinda. Ni ah’Imana pe !

Ruvugwaho Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Mbega ibibazo naho abashakanye bagejeje ,kbs biteye agahinda icyiruta n’uko twe tutarashaka twakiberaho twenyine, ahogusha shitani nkiyongiyo kbs.

J Damascene Hakorimana yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

munyunvire umusaza ukazanura koko ubwo koko police yafunze kiriya gisaza mana we birarenze pee

jea yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

god help that young girl to go in heven bcs she is good hero

alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana witangiye abandi .Naho ubundi niba abashakanye bagenzanya batyo bakaba bavuga ko ikintu kiberaho kwigisha ubwo abatarashaka bazavanamo iyihe nama birababaje kabisa koko gushaka ni,byiza kutabikora bikaba akarusho

natete elysee yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

uwo ntago ari
umuti kbsa

ZIGAMUKWEMERA Alcade yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

uwomugabo n’imbwa nubwoyapfuye,ubwose aramuhimye,utagira ubwenge.

Benjamin yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

none se arabahimye, nagende abahe umwanya nyine azize ubuswa bwe. na Bibiliya yemerera umuntu gusenda umgore afashe asambana. iyo amureka agashaka undi ariko akabaho?
uwo mugore nawe ntazatinda kubona ko yibeshye, abamusambanyaga bamushakaga kuko afite uwo mugabo, ubu bagiye kumwirinda ntanicyo bazamumarira agiye kubona ko umugabo we yari amufitiye umumaro.

sabin yanditse ku itariki ya: 26-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka