Yigishijwe imibonano na se w’umukobwa bari buryamane

Umusore ukiri imanzi yiyemeje gukora imibonano mpuzabitsina ngo abe nk’abandi kuko yumvaga benshi muri bagenzi be bamwigambaho ko babikoze! Ni uko agufatiye inzira no muri farumasi ngo ba ! Ahageze abwira nyiri farumasi ko ashaka udukingirizo kandi ko ari ubwa mbere agiye gukora ibyo bintu.

Undi amubera umwana mwiza amusobanurira uko ari bubikore, anamubwira ko nta bwoba biri bucemo. Umusore amubwira ko afitanye gahunda n’inkumi iwabo nijoro kuko ababyeyi bayo hari aho bari bube bagiye.

Amasaha ageze nyamusore araza, ageze iwabo w’umukobwa asanga ababyeyi ntibaragenda ahubwo nibwo bakigera ku meza. Bahise bamuha karibu ku meza nawe yiyemeza gusengera ayo mafunguro.

Uko yakubitse umutwe yawugumishije hasi biratinda, maze umukobwa aramwongorera ati “chou, sinarinzi ko ukunda gusenga bigeze aho !’’ Umusore nawe ati “chou, sinarinzi ko so ari we nyiri farumasi.

Ibyo yabivugiye ko yasanze wa muntu wamugiraga inama muri farumasi akamuha n’udukingirizo yasanze ari se w’umukobwa w’inshuti ye bari bafitanye gahunda muri iryo joro.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwose uwo mugabo yabivuzeho iki?

isaac yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

mubihe bya noheri, umugabo yagiye kunywa agacupa noneho amara iminsi 3 atarataha, nuko ubwoba buba bwinshi kubyo aribubwire umugore, nuko yigira inama yo kujya kumupolisi winshutiye wari kuri station, nuko amutekerereza uko byagenze, arangije ati rero nfunga maze uhite uhamagara umugore wangye umubwire ko banfunze, umupolisi ahita amusubiza ati watinze, umugore station za polisi zose yamaze kuzizenguruka arakubura ubu agiye gushakira hamwe kwa muganga bashyira abapfuye,ati ubwo sinzi......

yanditse ku itariki ya: 20-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka