Yezu ashobora kuba yari afite umugore
Umushakashatsi witwa Karen King wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko hagaragaye inyandiko yanditswe mu kinyejana cya kane igaragaza ko Yezu ashobora kuba yari atunze umugore.
Kuri iyo nyandiko yanditswe na Yezu ubwe hari aho avuga ijambo ngo “…Umugore wanjye…” ibyo bikaba aribyo biherwaho bavuga ko ayo mateka Bibiliya itabashije kwandika ashobora kuzajya ku mugaragaro.
Karen King avuga ko nubwo Bibiliya igaragaza Yezu nk’umuntu utarigeze ashaka umugore nayo ntabimenyetso bifatika itanga byatuma nta bundi bushakashatsi bukorwa.

Iyo nyandiko Karen Kingi azagenderaho akora ubushakashatsi ku buzima bwa Yezu ngo ishobora kuba yarandikiwe mu gihugu cya Misiri (Egypte) cyangwa se muri Siriya (Syrie); nk’uko tubikesha ikinyamakuru New York Times.
Karen King avuga ko amakuru avuga ko Yezu atigeze ashaka umugore yatangiye kwandikwa mu myaka 200 nyuma ya Yezu biturutse ku witwa Clément d’Alexandrie umuhanga mu birebana n’iyobokamana, bishobora kuzavuguruzwa n’ubwo bushakashatsi avuga ko azashyira ahagaragara muri Mutarama 2013.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ijye ibabarira kuko batazi ibyo bakora kuki mubitindaho cyane ibyo byose nibimenyetso bibi biranga umuhero w’isi
kuki badakora ubushakashatsi bufite icyo bumariye abatuye isi nko gushakisha umuti n’urukingo bya SIDA, intambara zugarije isi n’ibindi. ubwo bushakashatsi ntacyo bwamarira isi uretse guheza abantu murujijo no gushidikanya. Yesu ni umwami kdi akomeze abane nanjye nawe. Amen
ARIKO UBUNDI ABANYAMERIKA BANEZEZWA NIKI?AKENSHI BIFUZA GUSENYA NONEHO BATANGIYE GUSEBYA NA YESU?
NABO SIBO NI SATANI UBANA NABO IBIHE BYINSHI KANDI BENSHI MURIBO BAGENGWA NAWE.BASHATSE BAKITONDERA YESU KUKO ABAHEMBA ABAKOZE NEZA.
Umenya abanyamerika batumva ariko di. bavuye kuri Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) none batandukiriye umwami Yezu. Ni uko nyine twe abakristu tudakoresha violence kuko ntitugira Jihad, ariko mubihorere ni impera z’isi ziri kwegereza! Mubasabire amahoro n’ubwenge. Yezu yagira umugore atamugira nzamurambaho, ntahora, ntagambana, ntiyica, ntahemuka nk’ab’isi. Murakoze
uko wavuga kose yesu nimuzima kdi ntahinduka kdi nanone abamwizeye bose bafite ubwishingizi nyabwo.icyamuzanye yakigezeho( guha umuntu agaciro) naho ibindi ni palapala
ibyo nabyo nubusa ikiruta byose nuko YESU yancunguye naho izo recette de cuisine zabashakashatsi nababwira iki!!
YEAH,UMUNTU WESE AFITE UBURENGANZIRA BWO GUTANGAZA IBITEKEREZO BYE,GUSA UBWO BURENGANZIRA BUGIRE AHO BUTARENGA PLS!UKO BIMEZE KOSE AZAKOMEZA KUBA KU NGOMA,MUBYAMUZANYE NTA BAGORE BARIMO! NI UGUCUNGURA UMUNTU KD YABIGEZEHO.
UBUNDI SE MBERE YOSE BIBILIYA BAZANDITSE URIHEHE ARIKO BURIWESE AZAJYA AZANA IBYE UBU NAWE URAJE UTUBWIRE UKUNTU YEZU YARAFITE UMUGORE.UBUSE NONEHO TUZEMERA IBYABANDE TUREKE IBYANDE?AHUBWO IMANA NITANGIRIRE HAFI KUKO NDABONA BYAKOMEYE .
Abantu muri iki gihe bakunze ibyo gusebanya, bavuye kuri Muhammed bafashe Yezu!!!!!!!! Mwemere cyangwa urorere ariko wirinde amagambo asesereza, ntawe uguhatiye kumwemera ariko ureke ubwisanzure bw’Abakristu.
nibindi biri muri bibiriya ni abantu babyanditse nawe nashakishe amenye niba yari yarasezeranye
Yagira umugore atamugira ntacyo bihindura kubyo yavuze, kubyo yakoze no kuwo ariwe.Naramwemeye,ndamwemera kandi nzamukomeraho iteka ryose.AMINA
Kubishaka ntacyo bitwaye kuko burya kumenya ikintu gifite gihamya birafasha nubwo ntacyo byahindura kucyo uricyo gusa kumenya byishi biba akarusho kurusha kutamenya nakimwe! biragoye kubyumva kubachristo ariko niba aribyo murebe icyatumye aza kwisi kurusha icyo yakoze