Yatangiye guhuma nyuma yo kwishyirisha ‘Tattoos’ imbere mu maso

Umugore w’imyaka 32 wo mu Mujyi wa Belfast muri Irelande, yatangiye guhuma nyuma yo gushyirisha ‘tattoos’ imbere mu maso, rimwe akarishyiramo ibara ry’ubururu, irindi akarishyiramo ibara ry’idoma (blue and purple), n’ubwo umwana we w’imyaka irindwi yari yamusabye kutabikora.

Uko Peterson amaeze ubu na mbere
Uko Peterson amaeze ubu na mbere

Ni umubyeyi w’abana batanu, ariko usanzwe akunda ibintu byo kwishyiraho za ‘tattoos’ ku mubiri no kwihindura, umwanzuro wo kuzishyira mu maso imbere akaba yarawufashe mu 2020, n’ubwo umukobwa we w’imyaka 7 yamubuzaga, amubaza uko byagenda aramutse ahumye.

Uwo mugore witwa Anaya Peterson, ngo yabanje gushyira ‘tattoo’ mu jisho rye ry’iburyo muri Nyakanga 2020, nyuma arwara umutwe, ijisho rikajya ryumagara mu gihe cyo gukira, ariko ibyo ntibyamubujije gushyira mu jisho ry’ibumoso nyuma y’amezi atanu gusa.

Muri Kanama 2021, igitondo kimwe uwo mugore yabyutse yabyimbye amaso, ngo mbese asa n’uwaraye mu mukino w’iteramakofi, nyuma kuko byakomezaga kugenda bimera nabi, ngo yagiye kwa muganga, bamuha za ‘antibiotics’ ntizamufasha, bakoresha n’ubundi buryo ndetse baranamubaga amaso kugira ngo barebe ko atatakaza ubushobozi bwo kureba, ariko icyibazo ntikigeze kirangira.

Peterson yagize ati “Sinakuraho izi ‘tattoos’ zo mu maso, nzakomeza ngira ibyo bibazo. Ntekereza ko uko nzagenda nsaza, ibyiza bizaba ari ukureka ngahuma burundu. Igihe nzaba mfite imyaka 60-70, sinshaka kuzajya njya kureba muganga w’amaso buri munsi ibiri cyangwa itatu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka