Yashyize ubusugi bwe mu cyamunara ku madolari 400.000

Umunyeshuri w’umukobwa wiga iby’ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye gushyira mu cyamunara ubusugi bwe abinyujije ku rubuga rwa internet, aho yifuza kugurisha ubusugi bwe ku musore cyangwa umugabo uzemera gutanga amadorali ibihumbi 400.

Uwo munyeshuri w’imyaka 27 y’amavuko udashaka kuvuga amazina nyayo yiyise Elizabeth Raine, yakoze urubuga rwe bwite rwa internet kugira ngo abifuza kujya muri icyo cyamunara babashe gusobanukirwa birambuye impamvu z’icyo cyemezo cye cyo kwigurisha. Kuri urwo rubuga yashizeho n’amafoto ye yambaye imyambaro ishotorana ariko ntagaragaza mu isura ye.

Nguwo uwiyise Elizabeth Raine ushaka kugurisha ubusugi bwe ku kayabo k'amadolari ibihumbi 400.
Nguwo uwiyise Elizabeth Raine ushaka kugurisha ubusugi bwe ku kayabo k’amadolari ibihumbi 400.

Icyamunara nk’iyi iherutse yari yatekerejwe n’umukobwa wo mu gihugu cya Bresil (soma Burezili) wagerageje inshuro ebyiri zose ariko abura umuguzi. Uyu Munyamerikakazi ariko we aravuga yizeye ko azabona umugabo ugura ubusugi bwe ku gipimo cya 99.7%

Elizabeth Raine rero yavuze ko uzegukana ayo mahirwe yo kumwambura ubusugi bwe bazabanza kumarana amasaha 12 baganira nk’abantu basanzwe bakundana, nyuma ngo akazabona kumwiha wese.

Elizabeth yatangaje ko 35% by’amafaranga azegukana nyuma yo gutanga ubusugi bwe azayatanga ku buntu agakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi n’uburezi ku bagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

We ubwe rero ku rubuga rwe yivugiye ko nta soni bimuteye kuko aribwo buryo yabashije kubona bwo kumufasha gukora igikorwa cy’ingirakamaro ngo atibagiwe ko n’ako gafaranga nawe agakeneye.

Yongeyeho ati: “Jye sinagendera ku byo abantu batekereza ngo ndeke gukora icyo jyewe numva kimfitiye akamaro kikanakagirira abandi muri rusange. Byaba ari ubugwari kandi njye sindi ikigwari”.

Bamubajije uko azumva amerewe nyuma yo gutakaza ubusugi bwe, uyu wiyise Elizabeth Raine yasubije ko atabizi, azabimenya byabaye. Yagize ati “Ibyo ari byo byose kuri jye bizaba ari ibintu bidasanzwe, ariko nzabimenya neza byabaye.” Yavuze ariko atazigera yiyumva k’umuntu wafashwe ku ngufu cyangwa ngo yiyumvemo ko yateshejwe agaciro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yatangaje kandi ko na nyuma y’iyo cyamunara atazigera yimenyekanisha uwo ariwe nyawe, ngo arashaka ko umwirondoro we uzaguma kuba ibanga kuko atazigera yigaragaza mu ruhame.

Icyamunara cyo gutanga ubusugi bwe giteganyijwe ku itariki ya 01/04/2014. Abifuza andi makuru cyangwa kuba umwe mu baguzi bahatanira kwegukana ubusugi bw’uyu mukobwa ngo basanga ibisobanuro birambuye ku rubuga rwe rwa interineti yise www.elizabeth-raine.com

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Numusazi ahubwo

yassin yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Uyumukobwa afite igitekerezo cyiza cyokwigurisha kugirango Afashe Ibihugu bigitera imbere. Muzatumenyeshe Uko bizagenda

Umukunzi Niymwungeri Alphred yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka