Yarumwe n’ingona, akizwa no kuyikirigita

Bareberaho Abdalahman w’imyaka 50 yafashwe akaguru n’ingona, ayikizwa no kuyikirigita mu kwaha igahita imurekura.

Byabaye muri 2014, ubwo uyu mugabo yari yagiye kwinura imyumbati mu Kiyaga cya Sake.

Bareberaho yemeza ko yakijijwe n'Imana, agakora mu kwaha kw'ingona ikamurekura.
Bareberaho yemeza ko yakijijwe n’Imana, agakora mu kwaha kw’ingona ikamurekura.

Bareberaho avuga ko ibyo yakoze ngo ingona imurekure ari Imana yabyikoreye kuko we yari yarangije kubona urupfu. Uyu mugabo yemeza ko kuyikora mu kwaha asa n’uyikirigita, byatumye imurekura.

Yagize ati “Ni Imana yabyikoreye kuko nari mu mazi hafi ninura imyumbati, numva ikintu gikutse, iba ifashe ukuguru, dore inkovu z’aho yafashe (aherekana). Ubwo nanjye narunamye manuye akaboko mba nyikoze mu kwaha, njunguje numva irarekuye.”

Uyu mugabo avuga ko iyo amenyo y'ingona agera ku igufwa bitari kumworohera.
Uyu mugabo avuga ko iyo amenyo y’ingona agera ku igufwa bitari kumworohera.

Iyi ngona yafashe Bareberaho mu myaka ibiri ishize ariko nubwo akomeje umwuga w’uburobyi muri iki kiyaga cya Sake ngo yumva atewe impungenge n’ingona ibamo ikomeza kwica abantu.

Nyuma yo kumurekura agasubira imusozi bigoraye, bagenzi be bari hafi aho bari bamaze kubona ko byarangiye ingona imuriye, bahise bahurura bihutira kumujyana kwa muganga aravurwa kugera akize.

Nshimiyimana Etienne, umwe muri bagenzi be, yagize ati “Yaramufashe tuzi ko yamujyanye yapfuye, igihe twahungabanye tubona avuyemo avirirana, twihutira kumujyana kwa muganga. Yatubwiye ko yayikoze mu kwaha ikamurekura.”

Habanabakize Thomas, Umuyobozi wa Koperative y’Abarobyi, barobera mu Kiyaga cya Sake yitwa KOPEDUSA, na we yemeza aya makuru.

Ngo ingona yamufashe ku murundi no ku gitsi iramukomeretsa cyane ariko ku bw'amahirwe ntiyapfa.
Ngo ingona yamufashe ku murundi no ku gitsi iramukomeretsa cyane ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Yagize ati “Iyo ngona yari imaze iminsi yaridumbukanije ifata abantu ikabica n’abajyaga kuvomamo. Na we yagiye mu mazi na bagenzi be, aba ateye induru ko ingona imufashe agira atya arayikwatura avamo yakomeretse ajyanwa kwa muganga.”

Bagenzi be b’abarobyi na bo bemeza aya makuru ariko na bo bakemeza ko ari Imana yamufashije nta buhanga yakoresheje ahubwo uko kuyikora mu kwaha ari inzira Imana yashatse kumukirizamo.

Bareberaho ubwo twamusangaga ku Kiyaga cya Sake amaze kuroba, yavuze ko kuba ayo mazi abamo ingona bitamubuza gukomeza kuyaroberamo kuko ari bwo buzima bwe.

Nyuma y’uko uyu mugabo yikuye mu nzara z’ingona, harabarurwa abarenga bane imaze kwivugana barimo na ba rushimusi b’amafi ifata nijoro.

Bareberaho afite inkovu ku murundi ndetse no ku gitsi, aho iyo ngona yari yashinze amenyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Oooohh uwomugabo n,umuramepe !Kurekurwa ningona? Azature ituro uwiteka

Nsengiyumva aphorodis yanditse ku itariki ya: 30-06-2020  →  Musubize

ashime imana ko itamuri ariko abaturanyi be ibamereyenabi cg nubutaha yamusamura! ese afair social abivugaho iki? kwari abarobwi bazayirobwe!

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Abantu bajye bashishoza hato batazagwa muruzi barwita ikiziba urwo rutare bavugako rutanga amafaranga ubwo ntabwo babonako ari shitani yabateze? ubuyobozi bubihagurukire rwose naho abantu b’Imana bageze mumarembera.

Nsabimana Emmy yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

uwomugabo wariweningona ajye asengimana kubatarapfuye!

patirice yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka