Yamenye ko yitwa umugabo ku myaka 70
Marina Willemsen utuye ahitwa Schilde ho mu Ntara ya Anvers, mu Bubiligi, yamenye ko yitwa umugabo ku myaka 70 agiye gukora ubukwe. Ubu bukwe yari agiye kubugirana n’umugabo bamaranye imyaka 38, ku wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015.
Ubwo yajyaga gusezerana n’umukunzi we rero, yatangajwe n’uko umudamu ushinzwe irangamimerere yamubwiye ati « Madamu, hari ikibazo. Icyemezo cy’amavuko cyawe kigaragaza ko uri umugabo».

Icyatumye uku kwibeshya kutamenyekana mbere, ni uko ngo Marina atari yarigeze akenera impapuro zivuye mu buyobozi.
Mu nkuru dukesha 7sur7.be agira ati « ntabwo nigeze nshaka, na n’ubwo nari narigenze nkenera icyemezo cy’amavuko». Nyamara kandi, ngo inyuguti ya « V » ivuga "Vrouw" (ni ukuvuga umugore mu kinyanéerlande) ni yo iri ku irangamuntu ye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
wihangane mama
Kwibeshya bibaho harinabandi usangabaranditseho ngo wavutse murizerozero zij is mevrouw