Yambikanye impeta y’urukundo afite myaka 100

Umukecuru rukukuri w’imyaka 100 y’amavuko yakoze ubukwe n’umusaza w’imyaka 87 mu kigo cy’izabukuru biberamo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dana Jackson yakoze ubukwe ubwo yizihizaga isabukuburu y’imyaka ijana tariki 06/02/2012. Uwo munsi yafashe icyemezo cyo gushakana Bill Straus w’imyaka 87 y’amavuko babana mu kigo cy’izabukuru kiri Bowling Street mu Ntara ya Kentucky.

Dana yatangarije urubuga rwa internet www.aufeminin.com ati “Sinatekerezaga ko nzogera gushaka ariko nabonye umuntu mwiza.”

Ubwo bukwe bwatashywe gusa y’abakozi bashinzwe kubavura muri icyo kigo. Abo bakunzi babiri badasanzwe bafashe icyemezo cyo kwambikana impeta y’urukundo rudashira nyuma y’imyaka ibiri bamenyaniye muri iki kigo bibereramo.

Nubwo umugabo wa Dana ari impumyi ntibyabujije ko dana amubonamo umugabo w’igitangaza. Umuntu arasaza ariko urukundo rwo ntirusaza; nk’uko ikinyamakuru The Huffington Post kibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawiheba agihumeka.

Gasana yanditse ku itariki ya: 1-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka