Yagize inzoka inshuti y’amagara kuva afite amezi atatu
Umwana w’umuhungu witwa Sambath Uon afite imyaka 6 y’amavuko wo muri Cambodia mu mujyi witwa Sithbou yagize inshuti magara inzoka y’uruziramire ireshya na metero 6.1, ipima ibiro 120.

Ubwo abandi bana baba bakina n’ibipupe we aba ari kumwe n’inzoka kuko ariyo yagize inshuti ye magara. Yaba ibyo kurya barabisangira yewe niyo agiye kuryama bararyamana kuko nta kintu na kimwe gishobora kubatandukanya (inseparable); nk’uko bitangazwa n’urubuga blog.sina.com.cn.



Iyo nzoka yahawe izina rya Chonreum rikomoka mu rurimi rw’i Khmer rukoreshwa muri Cambodia, mu cyongereza rishobanura Lucky naho mu Kinyarwanda bikavuga mahirwe.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
njyembona,yizokayararangijekumumira.
Hari uwo muri Afurika y’Epfo wari inshuti y’imvubu yiyororeye nyuma basanga yamwishe, uriya mwana nawe ababyeyi be nibihebere! Nta n’umurambo bazabona izamumira bunguri!
Yewe birandenze rwose jye nzi ko iyi ariyo nyamaswa yambere iteye ubwoba ariko ndebera uyu mwa nako uyu mugabo by
nanjye ndabibona nka Josee pe!ibi bintu si bitagatifu!biri satanique ukuntu !!!
Mu izina rya Yezu!Ubwo se amezi atatu uwo mwana yari yakamenya ibyari ibyo koko?Muzaducukumburire inkuru neza mutubwire neza amateka y’uwo mwana!Ataba ari ituro rya Sekibi ababyeyi be batanze murangaye!!Naho ubundi ni ugusenga kuko isi iri mu marembera!