Yagiye kureba film y’urukozasoni asanga umukinnyi w’imena ari umugore we

Umugabo w’Umunyamisiri yakubiswe n’inkuba ubwo yajyaga muri cybercafé (inzu bacururizamo internet) ashaka kureba kunshuro ya mbere mu buzima bwe film z’urukozasoni noneho iya mbere ahereyeho agasanga umukinnyi w’imena uyigaragaramo ari umugore we.

Ramadan yahise ahanuka ku ntebe yicayeho agwa hasi asa n’urabiranye. Akimara kugarura ubwenge yahise yirukira mu rugo ajya gushoza intambara yifashishije udusaho tw’indabo.

Akigera mu rugo ariko ntibyamworoheye kuko ubwo yatangiraga kuzana intonganya umugore we yamuhinduye umusazi amwumvisha ko atigeza akina ibyo bikozasoni.

Ngo byabaye ngombwa ko Ramadan amujyana muri cyber cafe aho yareberaga maze bakihagera ahita akilikaho (click) atitaye ku mbaga yari muri iyo cyber maze abantu bose bihera amaso aho yari umukinnyi w’imena.

Nyamugore abonye atabona ukundi ahakana yahise yemera icyaha ariko asobanurira umugabo we ko ibyo bareba atari ubusambanyi ahubwo uwo bakinanaga ari umugabo bigeze kuba inshuti magara mu bwana.

Nubwo uyu mugore yashatse umugabo afite imyaka 16 y’amavuko ubu akaba afite abana bane byabaye ngombwa ko mu bisobanuro aha umugabo we amubwira ko agifitiye urukundo rurenze iyi nshuti ye yo mu bwana.

Uretse aka gashegu kabaye nyirabayazana yo kujya ku karubanda kwa nyamugore, Ramadan yaje no kumenya ko hari utundi dufilm 11 tw’urukozasoni nk’ako umugore akinanamo n’iyo nshuti ye na two dutembera ku mbuga za internet ; nk’uko urubuga www.7sur7.be rubitangaza.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka