Yafatiwe mu mva asinziriye yagiye gusambanya umupfu

Umugabo w’imyaka 47 wo mu gihugu cya Cambodia yafashwe n’abaturage ubwo yari yasinziriye mu mva y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wari wahashinguwe ashaka kumusambanya.

Uyu mugabo witwa Chin Chean yabonwe n’abaturage ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo aryamye hejuru y’umurambo ukuguru kuri hejuru bahita bahamagara umuryango wa nyakwigendera.

Chin yabwiye Polisi ko yatangiye gucukura ngo agere ku isanduku yari ashyinguyemo saa yine z’ijoro kandi yari yitabiriye umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma umunsi wabanjirije uwo yakoze ayo mahano; nk’uko The Daily Mail ibitangaza.

Umugambi we ntiyawugezeho kuko akigera ku isanduku yarayifunguye kubera ubuto bwayo abura uburyo asambanya umurambo w’uwo mwana w’umukobwa, agatotsi karamutwara araryama hejuru ye, afatwa mu gitondo.

Uyu mugabo usanzwe uzwi ko afata ibiyobyabwenge, ikindi akora utuntu tudasanzwe nko kwambara ubusa agatembera umujyi wa Pagoda. Biteganyijwe ko agomba guhatwa ibibazo na polisi mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ko numva bikaze neza neza ibiyobyabwenge ni hatari nabibazwe pe!

Ihimbazwe yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Arakwiye amahano

Sabushimike yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ryewe. Birandenzekabisa,

King maulic yanditse ku itariki ya: 2-06-2014  →  Musubize

UWOSUMUGABO NIBWA NAMUGABO UKORA AYOMAHANO

BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

UBU.UYUMUGABONAFUNZE

MUKUNDWA yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Ok!!!!

Ndumva ntacyo bitwaye!!!! Ikoranabuhanga rijyana na byose ubwo nawe yavumbuye ko haryoha icy’umupfu cyangwa icy’Umurambo!!!!

Hakan Nendon yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

toka shetani

claude yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka