Yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’undi yiruka umujyi yambaye ubusa

Tariki 05/12/2011 mu masaha ashyira saa mbili za mu gitondo, muri Centre Saint Joseph mu karere ka Ngoma, umugabo witwa Patrick yafatiye umugore we mu cyuho amaranye iminsi itanu yibanira n’umusore utaramenyekanye izina kuko yahise yiruka yambaye ubusa hejuru.

Bamwe mu bakozi (serveurs) bakorera muri centre Saint Joseph babonye ibyo biba bavuga ko ngo nyamugore yari amaze iminsi igera kuri itanu yibanira n’undi mugabo.

Umugabo w’uyu mugore (Patrick) yaje kubagwaho mu cyumba baryamye maze ngo arakomanga ubundi umugabo asohoka yambaye ipataro gusa. Patrique ngo yari yabanje gutegerereza hanze ngo arebe ko basohoka maze abonye arambiwe yigira inama yo gukomanga. Wa mugabo yasohotse maze Patrick amwakiriza amacupa ndetse n’ishyi mu maso maze niko guhita yiruka cyane anyura muri kaburimbo yiruka kibuno mpa amaguru.

Ubusanzwe uyu mugabo baciye inyuma akorera imirimo ye i Kigali muri imwe mu masociete y’itumanaho nk’uko tubikesha abavuga ko bamuzi kuko we yirinze kugira icyo avuga ahubwo yicaye umujinya akawutura inzoga ariko afite agahinda kenshi.

Nyamugore we ngo ukorera mu mugi wa Kibungo. Amaze kubona ko umugabo we atigeze asubira inyuma kureba umugore we mu cyumba ngo wenda abe nawe yamuhana, umugore ngo yasohotse mu cyumba cya 20 aho bari baraye yubitse umutwe maze arataha.

Abantu babonye biba bavuga ko bishoboka ko Patrick yari afite amakuru ahagije ko umugore we yararanye n’undi mugabo muri iyi moteur kuko ubwo yageraga aho imodoka za express za stella zihagarara yabwiye umuntu ngo amwereke muri Saint Joseph mu cyumba cya 20.

Dore uko uwabonye biba abisobanura “Patrick yaraje aguma umwanya muto hafi y’icyumba cya 20 nyuma yaje gukomanga ubundi twabonye umuntu yiruka yambaye ubusa hejuru maze tumenya ibibaye”.

Uyu mugore ngo afitanye abana babiri na Patrick. Abantu baremeza ko ikibazo cyo gucana inyuma mu ngo kiri kugenda gifata indi ntera mu Rwanda. Icyaha cyo guca inyuma uwo mwashakanye kirahanirwa mu Rwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

bose sikimwe kuko uwanjye ahubwo yagira inama nabo bose!

yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

uyu mugore adutesheje agaciro koko. nigicucu

yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

KUKI MWATUBWIYE IZINA RYA PATRICK NTIMUTUBWIRE IRY’UMUGORE? naho wowe ubaza patrick ni ukora mu sosiyete y’itumanaho i Kigali si uw’ukora i Kibungo.

Gusa Abagore b’ubu bo barasaze,impamvu ubona imirimo yose itakigenda neza ni uko nta mugabo ukibona ituze kumugore (cyangwa abenshi kurusha uko byahoze). Ubusinzi buriyongera, uburaya, ihohoterwa kuko bagore bubu babaye ingare bose

yanditse ku itariki ya: 14-12-2011  →  Musubize

Nizeyeko uyu Patrick ahita ashyira iyi ndaya gasozi

Claudia yanditse ku itariki ya: 13-12-2011  →  Musubize

Munsobanurire neza uyu Patrique uwaliwe ese nuwakoraga ku iposta cyangwa ni uwogosha kuko Ngoma hari ba patrique 2 gusa plz ubizi neza nampe amakuru nzasengera

Rukara yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka