Yabuze amahitamo yambikana impeta n’abakobwa babiri umunsi umwe

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Abdel Rahmane Nayef al-Obaidi ukomoka mu gihugu cya Irak yananiwe guhitamo maze arongora abakobwa babiri umunsi umwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Abdel al-Obaidi ukora akazi ko guhinga yakunze abakobwa babiri: Intidhar na Saoud bo mu gace atuyemo maze bimubera ikizamini gikomeye guhitamo umwe bagomba kubana ubuziraherezo.

Yagize ati: “Nihaye nibura ukwezi ko gufata umwanzuro. Ngeza ku babyeyi igitekerezo cyo kurongora abakobwa babiri umutima wanjye wahisemo maze baranyemerera ariko abantu benshi mu banyamuryango bantera utwatsi”.

Imfura mu muryango yitwa Salmane yafashe icyemezo cyo guhuza ibice bibiri by’umuryango bitumvikana kuri icyo cyemezo nuko bose barabyemera.

Ihurizo ryari risigaye kwari ukumvisha abo bakobwa babiri ko bagiye kurongorwa n’umugabo umwe. Intihdar abajijwe uko abyumva yasubije ko nta kibazo ikizima ari uko yabafata kimwe, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru La Depeche du Midi.

Saoud yavuze ko yatangajwe n’icyo cyemezo ariko yabashije kubimwumvisha. Muri Irak n’ibindi bihugu by’abayisiramu, itegeko ryemerera umugabo gushakana n’abagore bane umunsi umwe.

Abdel Rahmane yishyuye miliyoni 5 z’amadinari (ama euro 5200) ku bukwe n’abo bakunzi be. Ubukwe bwabereye mu nzu ya se Laqlaq mu majyaruguru ya Tikrit tariki 06/04/2012.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka