Uyu mugabo ngo nta kimutera ipfunwe mu guheka umwana mu mugongo akigendera mu nzira

Umugabo witwa Matabaro Isaië ukomoka mu karere ka Nyamagabe akaba atuye muri Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba aheka umwana we mu mugongo akajya mu nzira akagenda nta gisebo n’isoni bimutera ngo kuko umwana ari uwe kandi yumva uburinganire hagati y’umugabo n’umugore bikwiye kuba umuco nyarwanda.

Matabaro twahuriye muri santere ya Rusumo iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, ahetse umwana mu mugongo yifashishije igitenge, ari kugenda mu muhanda, asa nk’ufite urugendo.

Matabaro ngo ntiyumva igiteye isoni mu guheka umwana wawe
Matabaro ngo ntiyumva igiteye isoni mu guheka umwana wawe

Hari mu masaha ya mbere ya saa sita, Abantu benshi wabonaga bamwitegereza cyane bigaragara ko muri ako gace badakunze kubona umugabo uhetse umwana. Matabaro we ariko avuga ko guheka umwana we mu mugongo akajya mu nzira akagenda nta kibazo, nta soni n’igisebo bimutera.

Agira ati “Hari bagenzi banjye bamwe bashobora kubona ari igisebo ariko kuri jyewe nta gisebo gihari kuko umwana ni uwanjye. Nta kibazo bishobora kuntera na busa.”

Uburinganire...

Uyu mugabo uvuga ko aturuka mu karere ka Gasabo, yari mu Burere aho ngo yagiye kurwaza umugore we uri kwivuriza mu bitaro bya Butaro biri muri ako karere. Akomeza avuga ko aheka umwana kugira ngo amufashe umugore we urwaye.

Ni muri uru rusisiro umunyamakuru wa Kigali Today yahuriye na Matabaro ahetse umwana we.
Ni muri uru rusisiro umunyamakuru wa Kigali Today yahuriye na Matabaro ahetse umwana we.

Avuga ariko ko no mu buzima busanzwe iwabo mu rugo bafatanya muri byose, buri wese akaba yakoza umwana akanamuhindurira ibyahi igihe undi ari mu yindi mirimo.

Agira ati “Turabana nyine tugafatanya nk’umugabo n’umugore mu rugo (…) Usibye no kumuheka cyangwa kumukikira no kumwoza ndamwoza.”
Matabaro avuga kandi ko gahunda y’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ayumva neza, akaba asanga uretse kuyita gahunda ya leta, ikwiye kumvikana nka gahunda y’abashakanye ibafasha mu rugo rwabo bwite.

Uyu mugabo atangaza ibi mu gihe usanga bamwe mu bagabo bavuga ko aho gahunda y’uburinganire yaziye mu Rwanda ngo byatumye abagore bishyira hejuru cyane, ngo ku buryo mu rugo usanga aribo bategeka abagabo babo.

Mu Rwanda, guheka umwana bisa n'ibyahariwe abagore n'abakobwa
Mu Rwanda, guheka umwana bisa n’ibyahariwe abagore n’abakobwa

Matabaro ariko we ngo siko abyumva. Ngo umugabo n’umugore mu rugo bagomba kuzuzanya kandi iyo bashyize iyo gahunda mu bikorwa mu bwubahane bibafasha kumvikana kurushaho muri byose.

Agira ati “Wasanga hari aho bimeze bityo (abagore bategeka abagabo) ariko njye kuba mpetse umwana wanjye ndabizi neza nta gahato ni ubwumvikane ngirana n’uwo twashakanye kandi dusangiye gupfa no gukira.”

Ubusanzwe mu Rwanda bafata guheka umwana mu mugongo nk’ibigenewe abagore, ntibimenyerewe ku bagabo. N’aho bigaragaye usanga bamwe babifata nk’ibidasanzwe, bakitegereza cyane umugabo uba uhetse umwana bamwe banavuga ko bitamubereye cyangwa ko umugore we yamugiriyeyo.

Matabaro yikomereje urugendo rwe atitaye ku bamurebaga batangaye
Matabaro yikomereje urugendo rwe atitaye ku bamurebaga batangaye

Ibi bituma n’iyo umugabo ashaka kuruhura umugore we unaniwe guheka umwana, umugabo we usanga yamushyize ku rutugu aho kumushyira mu mugongo.

Matabaro ashobora kuba ari umwe mu ngero z’abagabo bake bamaze gucengerwa na gahunda y’uburinganire kuko bamwe bavuga ko iyo gahunda yatumye abagore aribo bategeka abagabo mu rugo aho kuzuzanya nabo.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 17 )

Matabaro ho byo nibyo iyo umugore yarwaye ntawe utabikora birumvikana!Ariko muramenye abagore mudasiga abana ngo ibigezweho ni uko ba se babaheka namwe mwahetse igihe kinini.ubuse nyuma yo kudukubita tukahukana tukabatekera tugiye no guheka abana kandi niwanga bagufunge yampaye inka Gushaka ndabivaho ngo uburinganire turaha n’amabere da!

dumbuli yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Abagabo, nibareke ubwibone, kuvunisha abandi no gushaka ibyifashisho, umuco wo kuvunisha abagore nibawureke, kuko iyo ufashije umugore wawe nibwo urukundo rurushaho kuba rwiza ariko iyo umuvunisha nibwo ahubwo arushaho kutakwiyumvamo no kukurakarira. Ibuka yuko nyuma yibyo byose uba unamushakaho ibyishimo byabashakanye
(kubaka urugo-Akabaririo.com), none se ubimushakaho utigeze umufasha kandi yaguye agacuho. Matabaro ndamwemeye cyane n’umuntu wumugabo cyane.

Philly yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Nibakoko MATABARO murugorwe birinkuko abivuga ingozose zibafasheho urugero amakimbirane mungo yacika.

Aminadab. yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Uwo mugabo nawe ntakundi yabigenza kuko umugore we ararwaye. Agomba guheka umwana we.

AYABATO yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ni byiza cyane ibyo Matabaro akora n’ibyi igiciro kinini. Sinzi niba twanabyitirira uburinganire. Umwana se ko aba ari uwawe impamvu utamufata n’iyihe? Wenda kumuheka byo byaterwa n’uko bikoroheye ku mutwara, haba ku rutugu cyangwa se kumuterura, ariko icy’ingenzi n’ukumva ko umwana ari uwawe kandi nta kintu utamukorera. Si nangombwa kumva ko umuntu yabikora kubera ngo umugore arwaye cyangwa ahugiye mu bindi. Urugo aba ari urw’umugabo n’umugore, bakwiye gushyira hamwe. Naho iby’uburinganire byo ni discussion ndende.

Haba yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka