Urwenya rw’umuntu wagiye gusaba atazi Ikinyarwanda

Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa yari azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda kuko yari azi ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ayo yakoresheje mu ijambo avuze.

Nyiri ugusabwa umugeni (umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru (umusaza Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi.

Umusaza Kanyamibwa agiye kuyisomaho aravuga ati: «Murakoze muzehe Karekezi kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi”» abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye!

Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Kanyamibwa ahabwa umwanya ati: « …umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima nyuma aza gushimana n’umukobwa wanyu, burya mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa.

Arakomeza ati: ”Yambwiye ko yashimanye n’ inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo: “Nta nkumi yigaya kuko n’irwaye igisebe iravuga ngo izarongorwa”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi».

None rero nk’uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’ umuhungu wanyu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiye ararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano,…Kuko: ”ubuze uko agira agwa neza”.

Umusaza Karekezi, nk’umusangwa mukuru aba afashe ijambo ati: “Ntituguha umugeni wacu dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ubwenge (aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango).

Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: « Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’inyoni, rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze kandi murabizi burya ngo: “Ubugabo si ubutumbi”, hanyuma byo kuba ari n’umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. None rero musaza Karekezi twiteguye kubaha inkwano amashyo y’inka yose mushaka dore nawe urakuze ngirango urazi ko “Uhongera umwanzi amara inka”.

Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati: ”Nta mugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye”.

Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza aciye bugufi nk’utakamba ati: « Rwose muvandimwe Karekezi, abakuru bajya bavuga ngo “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha”.

Umuryango uratsimbarara uti: « Nta mugeni tubaha yemwe ahubwo nimwitahire muri gutinda muzababwire batume undi abe ariwe uza gusaba umugeni ».

Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza ati: “Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ni nko kwituma cyangwa kwigirayo”.

None rero “utakwambuye aragukerereza “ Mumpe umugeni rwose. Ariko mumumpa, mutamumpa Mumenye ngo “N’i Nyagasambu rirarema”, mwitwima umugeni rwose mba ndoga Fundi.

Abari aho bose batashye bazinze umunya. Ngayo nguko !!!Burya kumenya ururimi ni ngombwa kandi ni ngombwa ko umuntu akora ibyo azi !

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 101 )

jye nayikuye kbx uyu ni danger gusa aranyemeje2!

mugeni fofo yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Birarenze nange ntago narikumuha kuko ayomagambo arakabije cyane .tuge tubanza gutekereza kubyo tugiye kuvuga. Cyanecyane muruhame.

Mucyo mike yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Eehhhhh uyu aranyemeje kbs!!!!

sindikubwabo joseph yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

nkutumiye mwisabwa ry,umwanzi wanjye uzaze ubinnyemo muze!

yesaya yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

arasekeje rwose pe nihatari

benitha yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Uyu musaza azi ibintu tu! ahubwo muzamushire kuri list yabigisha iKinyarwanda.

Fidele Bress yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

kuvanaba uyumusaza ankuyemo

John yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

HAHA UWO NI NKANGE

bimenyimana gilbert yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

hababaje uwo musore gusa msz arakaze pe!

patirick yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

uyu musaza yaracanganyukiwe

yesaya yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

mana we mbabajwe nuwomukobwa disi ,nahubundi uyu numunyamahanga utwihishemo.gusa ubwengekogeraho kutagira umuco bigana nazero gusa nihaganishije umusore nu mukobwa ubutaha muzashake ufite indaga gaciro nyarwanda

theoneste yanditse ku itariki ya: 16-01-2017  →  Musubize

nidange kbs aranyigishije

AKI UKWA yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

Ahaaa. jye ndumiwe ahubwo bazandangire uriya musaza

Nsengimana Barithazar yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka