Umwenda ukoze mu icebe ry’inka
Umuhanga mu by’ibyimyambarire ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Rachel Freire aherutse gushyira ahagaragara umwambaro udasanzwe kuko ukoze mu mabere y’inka cyane cyane yibanda ahari imoko (cow’s nipple).
Ikinyamakuru Daily Mail gitangaza ko uyu mwenda washyizwe ahagaragara mu gihugu cy’u Bwongereza mucyo bita London Fashion Week.
Rachel Freire avuga uwo mwenda yawukoze yifashishije amacebe y’inka agera ku bihumbi bitatu.
Uyu mwenda uje ukurikira uwakozwe mu nyama z’iroti wambawe bwa mbere n’umuhanzi Lady Gaga. Uwitwa Nguyen Minh Tuan we yakoze ikanzu mu dukingirizo tugera kuri 700.


Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hummm, abakize n’abahanga barakimara koko! Nibaberwe!