Umusaza w’imyaka 91 yabonye umukunzi nyuma yo gushyira icyapa iwe kimenyesha ko ashaka umugore
Umusaza w’imyaka 91 witwa Roger-Marc Grenier wo mu Bufaransa ubu ameze neza n’umukunzi we yabonye nyuma y’uko hari hashize igihe atanze itangazo ko ashaka umuntu wo kubana nawe ubuzima bwe bwose akoresheje icyapa.
Mu mpera za Mata uyu mwaka, uyu musaza wibanaga yamanitse icyapa mu busitani bwe yandikaho amagambo agira ati: “Impamvu urupfu, ndashaka umugore wo kubana nawe ufite imyaka hagati 70 na 80 ufite cyangwa udafite imodoka. Terefone…”.
Grenier yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gupfusha umugore wamurinda kwibaza ku bintu byinshi kubera guhumira mu nzu wenyine. Uyu mugore witwa Simone yitabye Imana afite imyaka 91, bakaba barisunganye ubwo bombi bapfakaraga.
Roger-Marc yari yashatse umukobwa wa Simone bamenyanye bafite imyaka 18, bombi bumvikana kumarana irungu baba nk’umugore n’umugabo ari ko birinda kugera ku ngingo kuko buri wese yagiraga igitanda ke; nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza.

Iri tangazo ryatanze umusaruro kuko umukecuru w’imyaka 86 witwa Yolande mu minsi mike ishize yahambiye utwe twose, inkoko n’imbwa yisangira umusaza Grenier. Ngo si uyu wenyine wari wamurabutswe, hari abagore benshi bakiri bato bamuhamagaragara bashaka ko bibanira ariko we arabatsembera.
Ati: “Abagore benshi barampamagaye ariko abenshi muri bo ntacyo bari kumarira ariko Yoyo yarampamagaye, nahise mfata imodoka ako kanya. Ndamubwira nti: ‘mu minota 10 ndaba ngeze iwawe. Nasanze antegereje muri griyaje [Grillage]. Mu by’ukuri afite imyaka myinshi nubwo nta muntu ugira byose ariko ni mwiza cyane.”
Uyu musaza yakomeje atangariza urwo rubuga ko ku munsi wa mbere agera mu rugo bararanye ku gitanda kimwe mu rwego rwo kwiyibutsa ubuzima bw’abashakanye, ngo ubuzima bwarahindutse iwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
BILAKWIYE CYANE
uburaya ni bubi,bukwiye gucika kuko ntawe bushajisha neza,naraburetse ncuruza amazi,ubumeze neza.
arikose uwo musaza nta abuzukuru agira! niba yarashakaga kutaba wenyine munzu,kurambagiza ukoresheje icyapa!!! yewe agahugu umuco....
mama se ubu Grenier na Yollanda babashije gutera akabariro karafata cga barasinziriye buracya gusaza ni ugusahurwa pe nanjye ningira 80 ans nzatanga itangazo pe
Ko muterekanye ifoto yiyi ndaya.yewe isi irikoreye.